Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Yafatanywe amasashe ibihumbi 280

todayJune 19, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, yafashe umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, wari upakiye kuri moto amasashe ibihumbi 280 yari agiye kugurishiriza mu Karere ka Gicumbi.

Yafatiwe mu cyuho mu mudugudu w’Izinga, akagari ka Karurama mu murenge wa Rushaki, ayapakiye kuri moto ifite nimero RG 313A, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe agiye kuyaranguza abakiriya be basanzwe bakorana biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari umugabo babonye upakiye umuzigo kandi bacyeka ko ari magendu apakiye, ubwo yari aciye ku muhanda uhuza akarere ka Gicumbi na Nyagatare mu murenge wa Rushaki, unyuze ku murindi. Abapolisi bari mu kazi muri uwo muhanda, baje kumuhagarika, bamusatse bamufatana magendu y’amapaki 1400 arimo amasashe ibihumbi 280.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo masashe ari aye yari agiye kuranguza abakiriya be, kandi ko yari ayakuye mu gihugu cya Uganda.

SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwe atarabasha gukwirakwiza aya masashe yafatanwe mu baturage,  aburira abakomeje kwinjiza magendu n’ibicuruzwa bitemewe  ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe  yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rushaki  kugira ngo hakorwe dosiye, ibyo yafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imikino ya BAL izakomeza kubera mu Rwanda kugeza mu 2028

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League bongereye amasezerano y'ubufatanye kugeza mu mwaka wa 2028. Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2023, na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena ku wa 19 Gicurasi 2023, nibwo hatangajwe ko ibiganiro […]

todayJune 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%