Inkuru Nyamukuru

Imikino ya BAL izakomeza kubera mu Rwanda kugeza mu 2028

todayJune 19, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League bongereye amasezerano y’ubufatanye kugeza mu mwaka wa 2028.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2023, na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena ku wa 19 Gicurasi 2023, nibwo hatangajwe ko ibiganiro ku kongera amasezerano birimbanyije hagati y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).

Biteganyijwe ko azamara imyaka 5 akazatuma u Rwanda rwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 ndetse no kwakira imikino ya nyuma muri 2024, 2026 na 2028.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yatangaje ko irushanwa riheruka ryasize ibihe bitazibagirana ku banyanyarwanda ndetse ko kuzaryakira mu myaka itanu iri imbere bizarushaho kuba akarusho.

Clare Akamanzi yakomeje agira ati: ” Ni iby’agaciro gakomeye gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere amateka y’umukino wa Basketball muri Afurika, bitanyuze gusa mu kwakira BAL ahubwo no gushyira mu bikorwa imishinga na gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko.”

Clare yavuze kandi ko imyaka 2 ibanza u Rwanda kwakira imikino ya nyuma ya BAL, igihugu cyungutse arenga miliyoni 9 z’amadorali ya Amerika.

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa we yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko ubu bufatanye buzakomeza urwego rwa siporo mu Rwanda ndetse bikava ku kuzamura no guteza imbere impano ahubwo bikagera no ku rwego rwo guhanga imirimo ku banyarwanda.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko ubu bufatanye hagati ya RDB na RwandAir bugaragaza icyerekezo bafite muri siporo byumwihariko umukino wa Basketball gukomeza gutera imbere ndetse na moteri ku mugabane wa Afurika.

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir ikaba izakomeza kuba umufatanyabikorwa w’imena muri ubu bufatanye.

Amasezerano aheruka yari yararangiye tariki 27 Gicurasi 2023 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.

Muri Gashyantare 2019 ni bwo Shampiyona ya Basketball muri Amerika ‘NBA’ yatangaje ko igiye gutangiza Irushanwa rya Basketball muri Afurika ryiswe ‘Basketball Africa League’.

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iri rushanwa, yo kwakira imikino yaryo ya nyuma inshuro eshatu zikurikiranya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Visi Perezida wa Banki y’Isi ashima iterambere u Rwanda rugezeho

Uruzinduko Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Victoria Kwakwa, yagiriraga mu Rwanda rwamuhuje na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe. Uyu muyobozi wungirije wanasuye ibikorwa bitandukanye iyi banki itera inkunga mu Rwanda, yavuze ko yasanze Igihugu cyarageze ku bikorwa byinshi biteza imbere abaturage. Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Visi Perezida wa Banki y’Isi yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame Madamu Kwakwa waherukaga mu Rwanda mu myaka 14 ishize […]

todayJune 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%