Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umunyeshuri aravugwaho kwiyahura nyuma yo guhanwa

todayJune 19, 2023

Background
share close

Mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, hari umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wiga ku kigo cy’Amashuri cya Nyarubara uvugwaho kunywa umuti witwa Tiyoda, bamutabara agihumeka, ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.

Ayo makuru yamenyekanye saa moya z’umugoroba tariki 15 Kamena 2023, atanzwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Gacondo uwo mwana atuyemo nyuma yo gutabazwa n’abasanze uwo mwana anukaho uwo muti wa tiyoda ataka cyane.

Ngo ni nyuma yo kuva ku ishuri, ubwo yari amaze guhanwa na se wari wahamagawe ku ishuri gusobanurirwa amakosa umwana we yari amaze gukora yo gutuka abarimu, se amukubitira ku ishuri imbere y’abanyeshuri n’abarimu be.

Ngo nyuma yo guhanwa, uwo mwana yaba yaragize ipfunwe ryo guhanwa na se imbere y’abo bigana, atahana umugambi wo kwiyahura, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Micomyiza Herman yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Umubyeyi we yagiye ku ishuri asanga yakoze amakosa yo gutuka abarimu be amuhanira imbere y’abanyeshuri. Ibyo ni byo byamuteye ipfunwe n’umutima mubi wo kwiyambura ubuzima. Nyuma yo kunywa tiyoda yatabawe ahita agezwa kwa muganga.”

Uwo muyobozi yavuze ko uwo mwana namara gukira azegerwa akagirwa inama, akigishwa kubaha ababyeyi n’abarezi.

Ati “Nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga ni ukumuganiriza, akerekwa ko ayo mahitamo yari yagize atari yo. Icya mbere kwiyahura si byo ariko n’impamvu yabimuteye ubwayo si nziza n’ubwo nta mpamvu n’imwe yemerera umuntu kwiyambura ubuzima”.

Arongera ati “Tuzanamubwira kwiga kubaha ababyeyi, kubaha abarezi. Iyo umubyeyi aguhannye ntabwo aba akwanga, aba agira ngo akumenyereze inzira nziza ukwiye kunyuramo.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore imwe mu mishinga izibandwaho mu ngengo y’imari ya 2023-2024

Ingengo y’Imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023-2024 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 5,030 na miliyoni 100. Iyi ngengo y’imari yamurikiwe Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi tariki 15 Kamena 2023. Imishinga iteganyijwe gukoreshwa aya mafaranga, ikubiye mu nkingi eshatu ari izo: Iterambere ry’Ubukungu, Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse n’Imiyoborere Myiza. Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi biri mu bizibandwaho Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’iyi […]

todayJune 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%