Itangazo ryasinyweho na Dr Emile Bienvenue uyobora Rwanda FDA, rivuga ko puderi ya ‘Johnson’s baby powder’ ikoze mu kinyabutabure cya ‘talcum’, yahagaritswe mu ngano y’amacupa yose yari isazwe icururizwamo.
Ikigo Rwanda FDA kandi cyategetse abinjiza mu gihugu ibinoza n’ibisukura umubiri bose, kugiha raporo mu gihe kitarenze iminsi 10 itangazo risohotse, igaragaza uko gukuzanya iyi puderi bihagaze ndetse n’ingano y’iyo bari bagifite.
Impavu yatanzwe kuri iki cyemezo, ngo byatwewe n’ibaruwa Rwanda FDA yandikiwe n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Johnson & Johnson rukora iyi puderi, ivuga ko bahagaritse gukora iyi puderi y’abana ikoze mu kinyabutabire cya ‘Talcum’, kugira ngo batangire gukora ikoze mu bikomoka ku bigori.
Nanone kandi iyi puderi ya ‘Johnson’s baby powder’ imaze gukurwa ku masoko y’ibindi bihugu bitandukanye.
Polisi y'u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, yafashe umugabo w'imyaka 37 y'amavuko, wari upakiye kuri moto amasashe ibihumbi 280 yari agiye kugurishiriza mu Karere ka Gicumbi. Yafatiwe mu cyuho mu mudugudu w'Izinga, akagari ka Karurama mu murenge wa Rushaki, ayapakiye kuri moto ifite nimero RG 313A, ahagana saa kumi n'imwe za mu gitondo. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, […]
Post comments (0)