Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano yo gushyiraho ikigo cyigisha ibya Dipolomasi

todayJune 19, 2023

Background
share close

U Rwanda na Pologne byasinyanye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guhugura abakora mu nzego za dipolomasi, ndetse hakazashyirwaho Ikigo gitanga ayo mahugurwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2023 na Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda na Zbigniew Rau, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne yatangaje ko icyo kigo kizajya cyigisha ibya Dipolomasi, kizashyigikira gahunda yo guhanahana ubumenyi n’amahugura ndetse no n’umuhate wa Leta y’u Rwanda wo gushinga ikigo gitanga amahugurwa.

Minisitiri Dr. Biruta ari muri Polonye aho yitabiriye Inama ya 2023 Polish ambassador’s conference. Ndetse akaba ari n’umushyitsi mukuru muri iyo nama iri kubera I Warsaw ikazasoza ku wa 23 Kamena.

Minisitiri Biruta, ku ruhande rw’iyi nama yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Pologne Zbigniew Rau, aho ku ngingo baganiriye harimo umubano w’ibihugu byombi, ndetse n’ubutwererane mu rwego rw’ubukungu.

Baganiriye kandi kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubucuruzi n’ishoranari ndetse n’ibijyanye n’ubwirinzi bw’ibitero by’ikoranabuhanga.

Pologne ni igihugu gifite uburezi bufite ireme, akaba ariyo mpamvu u Rwanda rufiteyo umubare munini w’abanyeshuri, bagera ku 1,200.

Aya masezerano aje nyuma y’uko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ungirije wa Pologne, Pawet Jabloriski wari mu ruzinduko mu Rwanda, ndetse n’uwari Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, bashyize umukono ku masezerano arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.

Icyo gihe kandi u Rwanda na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi, ndetse n’ubufatanye bw’ibigo by’ishoramari.

Minisitiri Pawet Jabloriski yavuze ko uyu mwaka wa 2023 nta kabuza iki gihugu kizaba gifite Ambasade yacyo i Kigali, bitewe n’agaciro gakomeye igihugu cya Pologne giha u Rwanda muri kano karere, dore ko Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda asanzwe afite icyicaro muri Tanzania.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021, nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu mujyi wa Warsaw muri Pologne. Anastase Shyaka ari we wabaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wazamutseho 9.2%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize. Imibare ya NISR igaragaza ko umusaruro mbumbe wavuye ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 3,021 wariho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushie wa 2022, ukagera kuri Miliyari 3,901 mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka. Iyo mibare igaragaza ko urwego rwa serivisi rwatanze umusaruro ungana na 44%, inganda […]

todayJune 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%