Inkuru Nyamukuru

Visi Perezida wa Banki y’Isi ashima iterambere u Rwanda rugezeho

todayJune 19, 2023

Background
share close

Uruzinduko Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Victoria Kwakwa, yagiriraga mu Rwanda rwamuhuje na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe. Uyu muyobozi wungirije wanasuye ibikorwa bitandukanye iyi banki itera inkunga mu Rwanda, yavuze ko yasanze Igihugu cyarageze ku bikorwa byinshi biteza imbere abaturage.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Visi Perezida wa Banki y’Isi yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Madamu Kwakwa waherukaga mu Rwanda mu myaka 14 ishize avuga ko habayeho impinduka zikomeye mu mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bitewe n’ingamba zihuriweho na Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’urwego rw’abikorera bashora imari mu mishinga igamije impinduka ku mibereho y’abaturage.

Uyu muyobozi yabashije gusura imishinga inyuranye mu gihugu yatewe inkunga na Banki y’Isi. Banki y’Isi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere ry’u Rwanda batanga inkunga y’ingenzi mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ubumenyi, kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Ku itariki ya 16 Kamena 2023, Kwakwa yahuye kandi agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro aho baganiriye ku gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose ndetse n’indi mishinga Banki y’Isi iteganya mu Rwanda yo kwibanda ku guteza imbere ishoramari ry’abikorera no kugabanya ubukene nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibitangaza.

Mu biganiro yari yagiranye na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Kwakwa yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari nko kugaruka mu rugo ndetse n’umwanya wo kwibonera intambwe Igihugu kimaze gutera kuva igihe yahaherukiraga.

Kwakwa yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Yagize ati: “Nabaga mu Rwanda hagati ya 2006 na 2009. Rero, kuri njye, uru ruzinduko ni ukugaruka iwacu. Mu minsi mike maze hano, rwose natangajwe n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 14 ishize”.

Yongeyeho ati: “Mu nguni zinyuranye, hari impinduka zikomeye zabaye. Ku bijyanye no gutanga umuriro, u Rwanda rwavuye ku ijanisha rya 6% gusa rugera hejuru ya 60% mu gukoresha amashanyarazi bihoraho. Ibyo bivuze itandukaniro rinini kandi ibihugu bike cyane ni byo bigera ku iterambere nk’iri bigashoboka”.

Kwakwa yasuye ibice bitandukanye mu gihugu, cyane cyane mu turere two mu cyaro nka Burera, aho yasuye ikigo cy’amashuri cyahawe umuriro w’amashanyarazi na mudasobwa abana bakoresha.

Yasuye kandi ibigo nderabuzima na byo byagejejweho umuriro w’amashanyarazi kugira ngo bikomeze kubika neza inkingo ndete bihabwa na mudasobwa zirimo murandasi ifasha mu kubika neza amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Avuga ko hari imishinga mito y’ubucuruzi abaturage babashaije gukora ngo biteze imbere biturutse ku guhabwa umuriro w’amashanyarazi. Anashimira Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu guteza imbere uburezi ndetse n’umuturage ushoboye.

By’umwihariko, Visi Perezida wa Banki y’Isi yavuze ko yashimishijwe no kubona Ibigo Mbonezamikurure y’Abana bato (ECDs), aho ababyeyi n’abandi bita ku bana mu mirire bakabasha gukura neza.

Victoria Kwakwa aha yari yasuye ikigo ECD cyita ku mikurire y’abana

Mu mishinga y’ubuhinzi Kwakwa yasuye yavuze ko ishoramari ryakozwemo mu bijyanye no kuhira imyaka, gufata neza amazi, gutanga imbuto nziza n’ifumbire ku bahinzi ritanga umusaruro.

Yagize ati: “Nanone kandi, ibi bivuze ko bishoboka kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku buryo bishobora gutera imbere kandi bigafasha n’abakene”.

Iterambere rirambye ry’imijyi

Uretse imishinga ijyanye n’ubuhinzi ndetse no gusura uduce tw’icyaro, Visi Perezida wa Banki y’Isi yavuze ko mu ruzinduko rwe yagenzuye bimwe mu bikorwa byo guteza imbere imijyi bikorerwa mu Rwanda, agaragaza ko kimwe mu byamushimishije ari uburyo Igihugu kirimo kuzamura iterambere ry’imijyi irwanya akajagari.

Victoria Kwakwa yatemberejwe agace ka Biryogo kahariwe abanyamaguru

Yasuye kandi agace ka Biryogo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ahashyizwe agace katanyuramo imodoka abantu bashobora gutemberamo n’amaguru bagamije kuruhuka no kwishimisha. Yagaragaje ko imbaraga nk’izo zituma iterambere ry’umujyi riramba, yongeraho ko asoje uruzinduko rwe, ashimishijwe cyane n’ibyo Igihugu kiri gukora.

Kwakwa yagize ati: “Natangajwe cyane n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe gito, kandi twe nka Banki y’Isi, rwose dufite amahirwe kandi dutewe ishema no kuba dushobora gukorana uru rugendo n’u Rwanda”.

Byinshi byo gukorwa

Nubwo hamaze guterwa intambwe igaragara, Kwakwa yavuze ko hakiri byinshi byo kunoza mu nzego zimwe na zimwe harimo kugeza amashanyarazi kuri bose, gushora imari mu mishinga ifasha abaturage kwigira no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Kwakwa yavuze ko yasuye kamwe mu duce two mu Ntara y’Amajyaruguru kibasiwe n’ibiza byo muri Gicurasi byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu, agaragaza ko Banki y’Isi ishaka gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo gusubiza abaturage mu buzima busanzwe no guhangana n’ibiza.

Yanavuze ko kandi barimo gukora ku mushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu gace k’ibirunga mu Majyaruguru y’Igihugu, harimo gushyiraho uburyo bwo kuburira hakiri kare ndetse no kureba ko ibikorwa remezo byubatswe bikomeye ku rwego byahangana n’ingaruka z’ibiza.

Kwakwa yasuye imishinga y’ubuhinzi muri Rulindo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Blinken ari mu Bushinwa mu rugendo rugamije kubyutsa umubano

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, ari mu Bushinwa ndetse abaye umudiplomate w'Amerika ugiriye uruzinduko mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2018. Blinken yahuye na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Qin Gang, n’umudiplomate wo ku rwego rukuru muri icyo gihugu, Wang Yi. Bivugwa kandi ko ashobora no kuzabonana na Perezida Xi Jinping. Abayobozi b’Amerika bavuga ko intego y'ingenzi y'uru ruzinduko n'ibiganiro bizaberamo ari ugutuma umubano hagati […]

todayJune 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%