Mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, inzu y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye Kigali Today ko iyi nkongi yatangiye yoroheje ariko umuriro uza kuba mwinshi, umukozi wo mu rugo atabaza inzego z’umutekano zihita zijya kuyizimya.
SP Habiyaremye avuga ko igisenge cyangiritse cyose n’ibintu byose byahiriye mu nzu, ariko ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.
Ati “Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera, ibasha kuzimya iyi nzu no gutabara abana babiri bo muri urwo rugo hamwe n’umukozi”.
SP Habiyaremye avuga ko kugeza ubu iyo nkongi bikekwa ko yaturutse ku mashanyarazi, ubu bakaba barimo bakora iperereza ngo hamenyekane icyayiteye by’ukuri.
Abasirikare babiri b'u Rwanda bo ku rwego rw'aba ofisiye bato (officer cadets) aribo CDT Elisha Muhirwa na CDT Divin Ruganzu Mulisa barangije amasomo yabo mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rya The United States Military Academy rizwi ku izina rya West Point. Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witabiriwe na Lt Col R Bazatoha ushinzwe ibiyanye n'Ingabo muri Ambasade […]
Post comments (0)