Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema muri Village Urugwiro. Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri umukuru w’igihugu cya Zambia arimo kugirira mu Rwanda hagamijwe gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Hichilema akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Prof Nshuti Manasseh, umunyamabanga wa Leta muri Mnisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Biteganijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Hichilema aza kwakirwa na mugenzi we ku meza, umuhango ubera muri Serena Hotel.
Ku wa gatatu, Perezida Hichilema azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma yaho akazagirana ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida Kagame.
Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro mu muhezo mbere y’uko bayobora umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Hichilema kandi azasura ikigo cya Norssken mu rwego rwo kureba uko u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya no kwihangira imirimo mu rubyiruko.
Abakuru b’ibihugu byombi bazanitabira Inama y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma Banki n’ibigo by’imari ryitwa Inclusive FinTech Forum (IFF) irimo kubera i Kigali.
Uruzinduko rwa Perezida wa Zambia mu Rwanda ruje rukurikira urw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Zambia tariki 2 Mata 2022.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Zambia. Perezida wa Zambiya yakiriwe na Prof Nshuti Manasseh, umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe EAC Perezida wa Zambia, Hichilema agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko Mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame muri Mata umwaka ushize yasuraga iki gihugu giherereye […]
Post comments (0)