Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Zambia.
Perezida wa Zambia, Hichilema agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko Mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame muri Mata umwaka ushize yasuraga iki gihugu giherereye mur Afurika y’Amajyepfo.
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Perezida Hichilema, aza kumwakira ku meza, umuhango ubera muri Serena Hotel.
Ku wa gatatu, biteganijwe ko Perezida Hichilema azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali I Gisozi, ndetse ari kumwe na Perezida Kagame bakazagirana ikiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro.
Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo mbere y’uko bahagararira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye azasinywa hagati y’abaminisitiri ku mpande z’ibihugu byombi.
Biteganijwe ko muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Hichilema azasura ikigo cya Norssken mu rwego rwo kureba uko u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya no kwihangira imirimo mu rubyiruko.
Abakuru b’ibihugu byombi bazanitabira Inama y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma Banki n’ibigo by’imari ryitwa Inclusive FinTech Forum (IFF) ryatangiye ku wa kabiri I Kigali.
Perezida Hichilema, mbere yo gusoza uruzinduko rwe azasura kandi icyanya cyahariwe inganda I Masoro, giherereye mu Karere ka Gasabo.
Uruzinduko rwe mu Rwanda ruje rukurikira urw’akazi rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Zambia rwatangiye ku ya 2 Mata 2022.
Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano atandukanye y’ubufatanye harimo ayo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyasinyanye n’icyo muri Zambia, ZRA, ay’Urwego rw’Iterambere muri Zambia, ZDA ndetse na RDB, ndetse no guteza imbere uburobyi, ubuhinzi, ishoramari, ubucuruzi n’ibindi.
Perezida Kagame yasuye kandi icyanya gikomye cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe, ndetse icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye ari kumwe na mugenzi we Hichilema bari ku isumo rya Victoria ari iruhande rw’igisamagwe.
Agace Perezida Kagame yasuye kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris. Ni icyanya gikomye gikunze gukurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n’inzovu ku buryo bashobora gutemberana na zo.
Abakuru b’ibihugu byombi banasuye ikiraro kiri ku mupaka uhuriweho wa Kazungula (Kazungula One-Stop Border Post), cyubatswe ku mugezi wa Zambezi, hagati ya Zambia na Botswana.
Post comments (0)