Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Zambia ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

todayJune 20, 2023

Background
share close

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Zambia.

Perezida wa Zambiya yakiriwe na Prof Nshuti Manasseh, umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET ushinzwe EAC

Perezida wa Zambia, Hichilema agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko Mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame muri Mata umwaka ushize yasuraga iki gihugu giherereye mur Afurika y’Amajyepfo.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Perezida Hichilema, aza kumwakira ku meza, umuhango ubera muri Serena Hotel.

Ku wa gatatu, biteganijwe ko Perezida Hichilema azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali I Gisozi, ndetse ari kumwe na Perezida Kagame bakazagirana ikiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro.

Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo mbere y’uko bahagararira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye azasinywa hagati y’abaminisitiri ku mpande z’ibihugu byombi.

Biteganijwe ko muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Hichilema azasura ikigo cya Norssken mu rwego rwo kureba uko u Rwanda rukomeje guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

Abakuru b’ibihugu byombi bazanitabira Inama y’iminsi itatu ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma Banki n’ibigo by’imari ryitwa Inclusive FinTech Forum (IFF) ryatangiye ku wa kabiri I Kigali.

Perezida Hichilema, mbere yo gusoza uruzinduko rwe azasura kandi icyanya cyahariwe inganda I Masoro, giherereye mu Karere ka Gasabo.

Uruzinduko rwe mu Rwanda ruje rukurikira urw’akazi rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Zambia rwatangiye ku ya 2 Mata 2022.

Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano atandukanye y’ubufatanye harimo ayo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyasinyanye n’icyo muri Zambia, ZRA, ay’Urwego rw’Iterambere muri Zambia, ZDA ndetse na RDB, ndetse no guteza imbere uburobyi, ubuhinzi, ishoramari, ubucuruzi n’ibindi.

Perezida Kagame yasuye kandi icyanya gikomye cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe, ndetse icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye ari kumwe na mugenzi we Hichilema bari ku isumo rya Victoria ari iruhande rw’igisamagwe.

Agace Perezida Kagame yasuye kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris. Ni icyanya gikomye gikunze gukurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n’inzovu ku buryo bashobora gutemberana na zo.

Abakuru b’ibihugu byombi banasuye ikiraro kiri ku mupaka uhuriweho wa Kazungula (Kazungula One-Stop Border Post), cyubatswe ku mugezi wa Zambezi, hagati ya Zambia na Botswana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasabye ko isoko rya Gisenyi rihabwa icyangombwa cyo kubaka

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 nyuma y’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) n’abandi bayobozi batandukanye, basuye isoko rya Gisenyi, hemezwa ko rihabwa icyangombwa cyo kubaka ariko habanje kugira ibyumvikanwaho bizagaragazwa n’impuguke. Inyubako y’isoko rya Gisenyi ryahagaritswe kubakwa kubera ko yegereye ahari umututu Inama yahuje Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’abayobozi batandukanye barimo; umuyobozi wa RHA, Umuyobozi […]

todayJune 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%