Inkuru Nyamukuru

Umunyarwenya Nick Cannon azahagarika kubyara Imana ibimusabye

todayJune 20, 2023

Background
share close

Umuraperi akaba Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, amaze kubyara abana 12 kandi yatangaje ko nta gahunda yo guhagarika kubyara afite keretse Imana yonyine ari yo ibimusabye.

Nick Cannon w’imyaka 42, yabigarutseho ubwo yaganiraga na Dr Laura Berman mu kiganiro kitwa “The Language of Love” avuga ko kuba amaze kubyara abana 12 ku bagore batandatu batandukanye ari umuhamagaro w’Imana.

Mu Ukuboza 2022, nibwo Nick Cannon yatangarije abamukurikira ko yibarutse umwana wa 12, wavutse ku wa 14 Ukuboza 2022.

Muri icyo kiganiro, Cannon na Berman bateye urwenya ku nkuru ye bayihuza n’iyo muri Bibiliya ya Aburahamu wabwiwe n’Imana ko imuhaye kororoka kurusha umusenyi wo ku nyanja.

Nick Cannon mu gutebya kwe yagize ati: “Ibyo sinigeze mbyumva ariko numvise ngo uzaba se wa benshi, kandi urakomeye cyane, urubyaro rwawe rugiye gukora ibintu bihambaye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yiteguye kubyara abana benshi. Maze Berman amubaza niba Imana ariyo yamubwiye ko azabyara abo bana bose.

Mu gisubizo cye, Nick Cannon yamusubije agira ati “Imana yonyine niyo ishobora kuzambwira igihe nzahagarikira.”

Mu bana ba Cannon, 11 ni bo bariho dore ko hari uwitwaga Zen wapfuye azize kanseri y’ubwonko, nyuma y’amezi atanu avutse.

Nick Cannon n’abana be b’impanga yabyaranye na Mariah Carey

Moroccan na Monroe nibo bana bakuru ba Nick Cannon bafite imyaka 12, bakaba ari impanga yabyaranye n’umuhanzikazi Mariah Carey.

Abagore bose uyu mugabo amaze kubyarana nabo harimo abanyamideri batandukanye nka Alyssa Scott bafitanye abana babiri, Abby De La Rosa bafitanye abana babiri b’impanga na Brittany Bell na we bafitanye abana batatu.

Mu bandi babyaranye na Nick Cannon harimo LaNisha Cole bafitanye Umwana umwe, Bre Tiesi babyaranye Umwana umwe ndetse na Mariah Carey bafitanye abana babiri b’impanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa HCR yatabarije abaturage bakomeje guhunga intambara muri Sudan

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi yavuze ko nihatagira igikorwa ngo ubushyamirane muri Sudan ngo buhagarikwe abaturage bakomeza guhunga ku bwinshi. Grandi yavuze ko kugeza ubu abarenga ibihumbi 500 bamaze kwambuka imipaka bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Naho abavuye mu byabo, bahungira ahandi mu gihugu imbere, bamaze kugera kuri miliyoni ebyiri. Filippo Grandi yabitangaje umunsi umwe nyuma y’inama mpuzamahanga yo […]

todayJune 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%