Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, yafatanye abantu babiri amafaranga y’u Rwanda 1 266 000 muri miliyoni n’ibihumbi 445 yari yibwe umuturage utuye Nyagatare.
Abafashwe ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko ucyekwaho kwiba ayo mafaranga n’umugabo w’imyaka 47 wamucumbikiye mu karere ka Kayonza nyuma yo gutorokana ayo mafaranga.
Bafashwe ubwo bari bavuye mu kabari ahagana ku isaha ya saa munani z’ijoro, mu mudugudu wa Rwagwa mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe ayo mafaranga.
Yagize ati: “Nyuma y’uko uwibwe utuye mu murenge wa Rwinyinya wo mu Karere ka Nyagatare, ahamagaye Polisi mu gitondo cyo ku wa Gatatu, avuga ko umukozi we yamutwaye amafaranga ayakuye mu cyumba, kandi ko acyeka ko yerekeje aho akomoka mu Karere ka Kayonza, hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha.”
Yakomeje agira ati: “Yaje gufatirwa mu gasanteri ko mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo, avuye mu kabari ari kumwe na mugenzi we basangiraga inzoga, basigaranye miliyoni 1 n’ibihumbi 266.”
Yemeye ko ari ayo yibye umukoresha we mu Karere ka Nyagatare, andi akaba yari yamaze kuyaguramo telefone igezweho, igikapu n’inkweto andi ayanywera inzoga, avuga ko yari yaje kureba uwo mugenzi we ngo bafatanye kuyakoramo ubucuruzi.
Post comments (0)