Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Batashye ikiraro cyo mu kirere cyatwaye arenga Miliyoni 80Rwf

todayJune 23, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Kagarama n’uwa Gahanga cyatashywe cyitezweho gukemura ibibazo by’ubuhahirane muri iyo mirenge ndetse n’ingendo zagoraga abanyeshuri bajya kwiga cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Ni ikiraro cyo mu kirere cyatashywe tariki 22 Kamena 2023 kikaba cyubatse hagati y’Akagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama ndetse n’aka Kagasa mu Murenge wa Gahanga. Mbere y’uko cyubakwa, abahaturiye bavuga ko ubuhahirane bwari bugoye ndetse rimwe na rimwe abana bagasiba ishuri mu gihe cy’imvura bitewe n’ubunyereri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yabwiye Kigali Today ko iki kiraro cyubatswe hagamijwe kurengera abaturage bagituriye, bityo agasaba ko bakibungabunga.

Yagize ati: “Bajyaga bubaka ibiraro by’ibiti biriho nk’ibiti bibiri cyangwa bitatu ku buryo wabonaga hari ibyago by’uko abana bashobora kugwamo. Twahisemo kuhubaka ikiraro kuko iyo imvura yagwaga bamwe [mu banyeshuri] ntibabonaga aho banyura. Icyo bizadufasha, abo bana ntibazongera gusiba ishuri kubera kubura aho banyura. Abaturage bavaga i Gahanga baza muri Kagarama by’umwihariko baje gushaka serivisi ku rwego rw’Akarere na bo ni inzira izajya ibafasha cyane ndetse n’abarema amasoko”.

Yongeyeho ati: “Hari bamwe bajya bangiza ibikorwa remezo ni yo mpamvu hashyizweho komite ishinzwe gucunga umutekano w’iki kiraro. Twakangurira abaturage bose kumva ko bakwiye kukirinda kugira ngo ejo batazatangira kucyangiza”.

Mutsinzi yanavuze ko hateganywa kubakwa ikindi kiraro na cyo kizaba gikora ku Murenge wa Gahanga mu ngengo y’imari itaha mu rwego rwo gufasha byuzuye abaturage kunoza ubuhahirane, boroherwa no gukora ingendo.

Mutsinzi Antoine yasabye abubakiwe ikiraro kugifata neza kuko kizaborohereza ingendo

Abubakiwe iki kiraro na bo bacyishimiye. Uwitwa Turacyayisenga Petronille utuye mu Kagari ka Rukatsa yagize ati : “Turashimira Leta y’Ubumwe kuri ibi bikorwa by’iterambere, ubu abana bacu bazajya batambuka nta mpungenge kuko bamwe bajyaga basiba ishuri kubera kubura aho kunyura cyane cyane mu bihe by’imvura”.

Bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe

Iki kiraro cyatashywe cyubatswe n’ibyuma kandi gishobora gukoreshwa n’abanyamaguru, amagare ndetse na moto. Kibarirwa uburambe bw’imyaka 15 mu gihe gifashwe neza. Cyantangiye kubakwa muri Werurwe 2023 kikaba cyaratwaye agera kuri miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda. Cyubatswe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’umuryango witwa Bridge to Prosperity.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwiho gusetsa yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wiyitaga ‘Inzahuke’ yamenyekanye mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, saa cyenda za mu gitondo. Pasiteri Théogène Niyinshuti Mu kiganiro Umuvugizi w’Itorero ADEPR Pasteri Isaïe Ndayizeye yagiranye na Kigali Today, yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitabye Imana azize impanuka mu gihugu cya Uganda. Ati “Twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye Imana azize impanuka ubwo yari ageze i Kabare hafi y’umupaka w’u […]

todayJune 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%