Mu nama irimo kubera mu Bufaransa, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yiga ku guteza imbere ubukungu mu bihugu bikennye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko ku Isi hari amafaranga menshi yakabaye afasha ibihugu bikennye, ariko inzego z’abikorera ahanini zikaba zititabira kuyashora mu bikorwa bikenewe.
Perezida Macron kandi asanga ubu buryo bushya bwo gushyigikira no guteza imbere ishoramari, bukwiye kuba umwihariko wa buri gihugu mu ngamba z’iterambere ibihugu byiyemeje.
Ati “Hakenewe cyane uruhare rw’abikorera, ndumva dukeneye cyane kubwizanya ukuri. Hari amafaranga menshi muri iyi Si, ariko sinzi ko hazabaho guhindura uburyo busanzweho, no kuba bwakoreshwa neza kurushaho. Iyaba ayo mafaranga yakoreshwaga mu guteza imbere uyu mubumbe w’Isi, ugasohoka mu bibazo by’ingutu n’ubukene biterwa n’ihindagurika ry’ikirere. Dukeneye kwegeranya inkunga ituruka mu bikorera ikerekezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, ibigeze ku bukungu buringaniye n’ibirimo kuzamuka”.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uhagarariye u Rwanda muri iyi nama, asanga hakwiye ubufatanye hagati y’ibihugu byose kugira ngo Isi ibashe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Icyo dukeneye gukora ni ukumenya uko duhangana n’ihindagurika ry’ikirere, n’uko turwanya ingaruka ryazo, tukemeranya ko tuzi icyo dukwiye gukora, kandi ntidukwiriye gufata umwanya munini tuganira ku myanzuro kuko turayizi, ahubwo tugomba kureba uko tuyishyira mu bikorwa”.
Ati “Dukeneye kuyishyira mu bikorwa ku gihe gikwiye, gufata ibyemezo bikwiye kandi biziye igihe kugira ngo twizere ko tubikoze kare hashoboka. Hakenewe gukorana n’abikorera, ibyo twakoranye na FMI n’izindi nzego mpuzamahanga zirimo Banki Itsura Amajyambere, Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa, ni ukureba uko twakwinjiza abikorera muri urwo rugamba”.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, asanga imikorere y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari na Banki y’Isi, bikwiye kuvugururwa kuko itagendanye n’imiterere y’Isi muri iki gihe.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari, Antonio Guterres yagaragaje ko kuba izi nzego zombi zarashyizweho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, aho 3/4 by’ibihugu biriho ubu bitari bihagarariwe, bituma izi nzego zombi zitabasha gutanga ibisubizo bihamye ku bibazo byugarije ibihugu byinshi muri iki gihe.
Ati “Ndatanga urugero rwo mu mwaka wa 2021, FMI yatanze amafaranga yo kuzahura ubukungu hakurikijwe imigabane, aho muri rusange umuturage w’u Burayi yahawe amafaranga aruta incuro 13 ayahawe umuturage wo muri Afurika”.
Yahamagariye ibihugu byateye imbere kuzirikana ingorane zigaragara mu bihugu byinshi, no kugira uruhare mu kubikemura.
Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2023 habarurwa abaturage bagera kuri Miliyoni 750, bicwa n’inzara hirya no hino ku Isi.
Antonio Guterres kandi yanakomoje ku kibazo cy’imyenda yugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Asanga kuba ibihugu bikennye bihabwa inguzanyo ku nyungu iri hejuru y’iy’ibihugu bikize, ari kimwe mu bituma ibi bihugu bitabasha kwigobotora ubukene.
Yagaragaje ko byinshi mu bihugu bya Afurika bitakaza amafaranga menshi mu kwishyura imyenda, aho kuyashora mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage.
Yerekanye kandi ko hafi ibihugu 50 ku Isi byageze aho bitakaza ubushobozi bwose, bwo kuba byagira imishinga y’iterambere bikora kubera imyenda, kandi hatagize igikorwa uyu mubare w’ibihugu ngo wakomeza kwiyongera.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, yafatanye abantu babiri amafaranga y’u Rwanda 1 266 000 muri miliyoni n’ibihumbi 445 yari yibwe umuturage utuye Nyagatare. Abafashwe ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko ucyekwaho kwiba ayo mafaranga n’umugabo w’imyaka 47 wamucumbikiye mu karere ka Kayonza nyuma yo gutorokana ayo mafaranga. Bafashwe ubwo bari bavuye mu kabari ahagana ku isaha ya saa munani z’ijoro, mu mudugudu wa Rwagwa […]
Post comments (0)