Guverinoma y’u Rwanda ku wa 22 Kamena 2023, yasinyanye amasezerano na Vivo Energy yo kugeza mu Mujyi wa Kigali bisi zirenga 200, zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi.
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), iki kigo cya Vivo Energy kizazana izo bisi, cyubake za sitasiyo z’amashanyarazi n’amagaraje yihariye zizajya zitunganyirizwamo mu Mujyi wa Kigali.
Aya masezerano aje akurikira isozwa ry’inyigo yakozwe na Vivo Energy, ifatanije na MININFRA n’Umujyi wa Kigali, ku bijyanye n’imodoka zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu ikiraje inshinga buri ruhande akaba ari ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ubu bufatanye buje gushyigikira gahunda y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije.
Yagize ati “Iteka ni byiza iyo ufite umushoramari usanzwe ukora ubucuruzi mu gukorana n’u Rwanda kandi agashaka gukora ibirenzeho. Ni ijwi ry’icyizere mu gihugu no ku bidukikije. Twishimiye cyane ubu bufatanye, buteza imbere ubwikorezi rusange kuko Kigali ni umujyi urimo gukura vuba. Turajwe inshinga no gutuma bigerwaho.”
Hans Paulsen, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Vivo Energy mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika, yagaragaje ko biteguye gukorana na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda zo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Yagize ati “U Rwanda rufite intego nziza zo guharanira iterambere ritangiza ibidukikije, zishyigikira ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ku baturage ndetse no ku bukungu. Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, twishimiye gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, no guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”
Paulsen yakomeje avuga ko kuzana bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, bitazagira uruhare mu iterambere ry’ubwikorezi mu buryo burambye, ahubwo bizaba intangarugero ku mijyi myinshi y’Afurika izajya yigiraho.
Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko banejejwe n’iyi gahunda ije koroshya ubwikorezi rusange.
Yagize ati “Mu by’ukuri twiyemeje guharanira ko uyu mushinga ugera ku ntego, kuko nta gushidikanya ko uzoroshya ubwikorezi rusange muri Kigali. Ibikenewe byose kugira ngo izo bisi zikoresha amashanyarazi zize, kandi zitangire gukora bizaba biteguwe mu mezi make ari imbere.”
Regis Rugemanshuro, Umuyobozi mukuru wa RSSB, yagize ati “Tunejejwe n’ubu bufataye bwo gushora imari muri bisi zikoresha amashanyarazi, mu kurushaho kunoza ubwikorezi rusange tunashyira imbere ibikorwa birambye. Twese hamwe twiyemeje guharanira ejo hazaza heza kandi hatangiza ibidukikije.”
Vivo Energy ni ikigo cy’Abongereza gifite ubunararibonye bw’imyaka irenga 12, kimaze gikorera mu bihugu byo mu Majyaruguru, Uburengerazuba, Uburasirazuba ndetse n’Amajyepfo y’Afurika, aho kimaze kugira amashami arenga 2,600 mu bihugu 26.
Ayo mashami atanga serivisi z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, amavuta y’imodoka na vidanje, gazi yo guteka (LPG) n’ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu nzego zibikenera, zirimo izikorera mu mazi, mu rwego rw’ubucukuzi, ubwubatsi, ubwikorezi, gukwiza amashanyarazi, hakaza gutunganya no kuranguza ibicuruzwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ingufu.
Post comments (0)