Mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, inkuru iri kuhavugwa cyane kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ni iy’uko hari umusekirite w’uruganda rw’icyayi wishyikirije RIB avuga ko yishe umuturage, amurashe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Jean Bayiringire, yabwiye Kigali Today ko ibyo byabaye mu masaa moya zo mu ijoro ryakeye, hanze y’akabari kari muri metero nk’100 uvuye ku ruganda rw’icyayi rwa Mushubi, ari na rwo uyu musekirite witwa Azarias Ngirishema w’imyaka 48 arinda.
Uwo yavugaga ko yarashe agahita apfa ni uwitwa Sylvestre Nizigiyimana w’imyaka 50, akaba ngo yamurashe yitabara kuko hamwe n’abandi bari mu kabari bashyamiraniye mu kabari imbere, bagakomereza hanze yako ari na ho yamurasiye, abanje kurasa mu kirere ntibigire icyo bitanga.
Gitifu ati “Abasekirite barinda uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ni abo muri Koperative Seconya yibumbiyemo abahoze ari ingabo z’u Rwanda. Uriya musekirite yari kumwe na bagenzi be bavuye gufata imbunda ku kigo cya gisirikare cyo mu Gatare kuko bazifata nimugoroba bagiye ku kazi bakazisubizayo mu gitondo.”
Yakomeje agira ati “Urebye yakatiye mu kabari mu buryo bwo kwinyabya ari nk’akantu agiye kuhagura kuko kabamo n’uduconsho, bagenzi be bandi batanu barakomeza. Agezeyo yashyogozanyije n’abo yahasanze, bamukurikira hanze bamubwira ngo ntakabakangishe imbunda, hanyuma gushaka kumurwanya bituma arasa mu kirere, abonye ntacyo biri gutanga arasa umwe.”
Uriya musekirite ngo yanivugiye ko ubundi yinjiye abaza urwagwa n’umutobe bitacishijwe mu nganda, ashyogoranya n’abo yahasanze bavuga ko ibyo batabigira, ahubwo bagira ibiza bipfundikiye.
Kuri ubu RIB ngo iri gukora iperereza ngo imenye uko byagenze mu by’ukuri.
Gitifu Jean Bayiringire arahumuriza abo ayobora ababwira ko ibyabaye bayakozwe n’umuntu ku giti cye, atari Seconya yaba yari yagambiriye kugirira nabi abatuye muri kariya gace.
Guverinoma y’u Rwanda ku wa 22 Kamena 2023, yasinyanye amasezerano na Vivo Energy yo kugeza mu Mujyi wa Kigali bisi zirenga 200, zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi. Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), iki kigo cya Vivo Energy kizazana izo bisi, cyubake za sitasiyo z’amashanyarazi n’amagaraje yihariye zizajya zitunganyirizwamo mu Mujyi wa Kigali. Aya masezerano […]
Post comments (0)