Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko tariki 15 Nyakanga 2023 izahagarika Application yayo yari isanzwe ikoreshwa muri telefone (BK App) ikayisimbuza Application cyangwa se porogaramu nshya (BK Mobile App) yorohera abayikoresha kandi yihuta.
Porogaramu nshya ya BK Mobile App yateguwe neza mu buryo bwitondewe hitawe cyane ku bakiriya ba BK, hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe, kandi hakurikijwe n’imikorere igezweho kugira ngo ibyifuzo byabo mu mikoranire na banki byubahirizwe.
Banki ya Kigali ishishikariza abakiriya bayo bakoresha Application ya kera guhindura bagakoresha Application nshya kugira ngo baryoherwe n’ubwo buryo bushya bashyiriweho.
Abakiriya bashobora kwimuka bava kuri App ya kera bajya kuri App nshya ya BK bakoresheje izina n’umubare w’ibanga basanzwe bakoresha.
BK Mobile App nshya iboneka mu bubiko bwa za porogaramu (App Store) haba ku bakoresha telefoni zikoresha iOS, no muri Play Store ku bakoresha telefoni za Android.
Udushya turi mu gukoresha BK Mobile App nshya, harimo nko kuba igaragara neza, kandi yoroshye mu kuyikoresha.
Umukiriya ashobora kugena igihe cyo kwishyura ibintu bitandukanye kandi akabona inyandiko z’ibyakorewe kuri konti ye, no kuba hari serivisi yabona mu buryo bworoshye bitamusabye kugana ishami rya banki.
Umukiriya ukoresha BK Mobile App nshya aba ashobora kugenzura ikoreshwa ry’amakarita ye ya banki no kumenya amafaranga afite kuri credit na prepaid card.
Post comments (0)