Ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena, Abapolisi 44 basoje amahugurwa abategura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro badakorera mu matsinda (IPOs), yaberaga mu kigo cya Polisi cy’Amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mbere yo kwerekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Yagize ati: “Amahugurwa bakora mbere yo koherezwa mu butumwa, bayungukiramo ubumenyi bw’ingenzi bujyanye n’akazi ubwako ndetse no gukoresha ibikoresho bya ngombwa bikenerwa mu kazi bashinzwe ko kubungabunga amahoro; baba abasirikari, abapolisi ndetse n’abasivili kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.”
Yakomeje agira ati: “Aya mahugurwa kandi abafasha gusobanukirwa neza amahame n’amabwiriza agenga aboherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihe bari mu kazi ko gufasha ibihugu kurenga ibihe by’amakimbirane bagana mu mahoro n’iterambere.”
Yongeyeho ko aya mahugurwa ari mu murongo w’intego Polisi y’u Rwanda yihaye yo gutanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi no kuzamura ubunyamwuga n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye haba mu karere ndetse no hanze yako.
CP Niyonshuti yashishikarije abitabiriye amahugurwa kuzihatira gushyira mu bikorwa ubumenyi bakuye mu masomo kugira ngo babashe gusohoza inshingano zabo zo kubungabunga amahoro, abibutsa ko ubumenyi bungutse bufite agaciro gakomeye ku kazi bashinzwe ko gucunga umutekano.”
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze mu mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo UNITAR, bahawe amasomo ajyanye n’ubuyobozi, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imikoranire ya Polisi n’abaturage, igenamigambi no guteza imbere ubushobozi.
Yari akubiyemo kandi amasomo y’ubugenzuzi, gutanga inama, kurengera abaturage b’abasivili, gukoresha imbaraga, no gufata no gufunga igihe bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Post comments (0)