Ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena, hasojwe icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yagenewe abapolisi ku iperereza ry’ibanze yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Ni amahugurwa y’amezi atandatu yitabiriwe n’abapolisi 123, yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye.
Mu ijambo yabagejejeho ubwo yasozaga aya mahugurwa, IGP Namuhoranye yagarutse ku itegeko rishya rigenga Polisi y’u Rwanda riyiha ububasha bwo kugenza ibyaha.
Yabagaragarije ko Polisi izakomeza kubashakira ibigikenewe kugira ngo bazakore inshingano zabo neza kandi ko hazakurikiraho andi masomo ajyanye no kugenza ibyaha.
Yagize ati: “Itegeko n° 026/2023 ryo ku wa 17/05/2023 rigenga Polisi y’u Rwanda riyiha ububasha bwo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda, mu nzira za gariyamoshi mu nzira zo mu mazi nyabagendwa n’uburyo bwo kubigendamo, hakorwa dosiye zigashyikirizwa Ubushinjacyaha.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi n’abaturage b’iki gihugu muri rusange, ku ntambwe bateye yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mutwe wa Renamo. Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Nyusi wa Mozambique Ubutumwa bushimira umukuru w’igihugu wa Mozambique, Perezida Kagame yabunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023. Yagize ati: “Ndagushimira muvandimwe Perezida Filipe […]
Post comments (0)