Inkuru Nyamukuru

Kaminuza y’u Rwanda yasubukuye gahunda yo gutanga mudasobwa

todayJune 25, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, abanyeshuri bayigamo batangira gahunda yo gusaba guhabwa mudasobwa zibafasha mu masomo, nk’uko byari bisanzweho bikaza guhahagara. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda kuko bizabafasha kunoza imyigire yabo.

UR yasubukuye gahunda yo gutanga mudasobwa

Itangazo ryatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas ku wa 24 Kamena 2023, rivuga ko abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda ari abo kuva mu mwaka w’amashuri 2019/20 kugeza ku baherutse gutangira kuhiga.

Iyi gahunda izaba ifunguye kuva ku wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023, aho gusaba (application) bizakorwa hifashishijwe urubuga rwa Minuza, rusanzwe rubaho amakuru ajyanye n’inguzanyo z’abanyeshuri.

Iyi guhunda yo gutanga mudasobwa kuri ubu ntizaba ari itegeko ku banyeshuri biga ku nguzanyo ya Leta, kuko mudasobwa izajya ihabwa uyikeneye kandi wayatse. Undi mwihariko ni uko umunyeshuri azajya ahabwa mudasobwa ifite ubushobozi bujyanye n’ibyo yiga; aha hakaba hagaragajwe ibyiciro bine by’ubwoko bw’izitwa Lenovo zifite ubushobozi butandukanye.

Bamwe mu banyeshuri b’iyi kaminuza bagaragaje kwishimira iyi gahunda bamwe bari bamaze igihe bategereje, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa Twitter.

ISHIMWE Samauel wiga mu Ishami ry’Amategeko mu mwaka wa kane, yabwiye Kigali Today ko bashimishijwe n’yo makuru kuko byabagoraga kwiga badafite mudasobwa.

Yagize ati “Byari ibihe bikomeye cyane mu bijyanye n’imyigire. Abenshi kandi twigira ku matelefone urumva rero ku bantu babaga batayafite byarabagoraga cyane kugira ngo babe bakwiga. Byasabaga ko batira bagenzi babo ugasanga uwo atiye na we ari mu bindi bikorwa”.

Yakomeje agira ati “Twishimiye ko Leta yatwumvise nk’uko twahoze tubisaba. Izi mashini zije kugira ikintu gifatika zidufasha kuko umwaka wa nyuma usaba kwandikamo ibitabo tugakora cyane dushakisha amakuru. Ni ikintu cy’ingenzi kije kudushyigikira mu kurangiza amasomo yacu neza”.

Uyu munyeshuri yasoje asaba ko izi mudasobwa zitazashyirwa ku guciro cyo hejuru, mu gihe cyo kuzishyura ugereranyije n’ayo zisanzwe zigura.

Gahunda yo guha mudasobwa abiga ku nguzanyo ya Leta muri UR yatangiye mu 2016, hagamijwe gufasha abanyeshuri kunonza imyigire yabo. Gusa iyi gahunda yaje guhagarara mu 2019 ubwo amasezerano iyi Kaminuza yari ifitanye n’uruganda rwa Positivo rwazitangaga mbere yarangiraga ariko ntavugururwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwari bwavuze ko gahunda yo gutanga izi mudasobwa itareba abatangiye kuyigamo mu 2019 muri porogaramu y’imyaka itatu, kuko ubu basoje amasomo yabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubutabera bw’u Bufaransa bwaburijemo iseswa ry’iperereza ku bwicanyi bwa Bisesero

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, muri iki cyumweru rwaburijemo iseswa ry’iperereza ku birego bishinja ingabo z’u Bufaransa, ko ntacyo zakoze ku bwicanyi bwo mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994. Ese ibi bivuze ko igisirikare cy’u Bufaransa cyaba noneho kigiye kuburanishwa, ku kuba ntacyo cyakoze ngo gitabare Abatutsi biciwe mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda? Gusesa iperereza ryemejwe muri Nzeri […]

todayJune 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%