Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasteri Isaïe Ndayizeye, aganira na Kigali Today, ku wa gatandatu tariki 24 Kamena 2023, yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti mu itorero yabagamo bazamwibukira ku nyigisho yatangaga, ariko cyane cyane ku bikorwa yafashaga itorero byo kwigisha urubyirukuko kuva mu biyobyabwenge.
Ati “Ni we Pasiteri watangaga inyigisho kuri runo rubyiruko, arukangurira kuva mu nzira mbi z’ibiyobyabwenge. Ikintu yadufashaga cyane ni ukubigisha yitangaho urugero rw’uburyo yanyuze muri izo nzira, akaza guhinduka akagarukira Imana”.
Imikoranire hagati ya ADEPR n’ikigo ngororamuco cy’Iwawa na RCS, yibanda ku ivugabutumwa, kwigisha abantu batazi gusoma no kwandika no gutanga seretifika.
Mu ivugabutumwa rye ngo yarangwaga n’ishyaka ryo kuvugisha ukuri ntacyo aciye ku ruhande, bigatuma imitima ya benshi yihana bagendeye ku mateka ye.
Ati “Yari afite umutima wagutse cyane kuko yigiragamo ukuri mu byo avuga, ndetse agakunda bikomeye abana bo ku muhanda n’imfubyi, ariko cyane cyane agafasha n’abakene”.
Ku bijyanye n’umubare w’abo yafashaga, Umuvugizi w’itorero ADEPR avuga ko ubu hataramenyekana umubare wabo, kuko ubushobozi bwose yabonaga mbere yo kugira icyo akora yabanzaga gufasha abandi.
Ati “Mu rugo rwe hahoraga abantu benshi bahasimburanwa, abenshi bari abana bo ku mihanda, n’abana b’imfubyi. Gusa kumenya umubare byagorana kuko hari ababaga bari ku ishuri biga, abandi akabafasha ariko bagataha iwabo”.
Pasiteri Ndayizeye avuga ko nyuma y’urupfu rwe itorero rizareba uko abo yafashaga bangana, noneho hakomeze ibikorwa byo kubitaho no kureba uko umuryango we ukomeza kubaho.
Umusore witwa Octave Niyikora, avuga ko yafashijwe na Pasiteri Niyonshuti kwiga amashuri y’imyuga, ubu akaba arimo yirwanaho mu kazi ko gusudira.
Ati “Yampaye amafaranga njya kwiga imyuga muri TVET, ndangije amfasha no kubona akazi ko gusudira, ndababaye jye ubu nabaye imfubyi”.
Umwe mu bo bakoranye impanuka ubu urembeye bikomeye mu bitaro by’Umwami Faisal, na we yarezwe na Nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti ndetse anamufasha gukizwa.
Nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti, yajyaga agira igihe cyo guteka agatumira abana bo mu muhanda bakiriranwa, bagasangira iwe mu rugo.
Yigeze kugaragara ari mu kinamba yoza imodoka ari kumwe n’abahoze mu buzima bwo mu muhanda, bafatanya icyo gikorwa mu rwego rwo kubigisha kwita ku murimo.
Uretse kuba yafatwaga nka Pasiteri wigisha ijambo ryimana abihuza n’ubuzima bwa buri munsi, hari n’abamufataga nk’umuntu usetsa cyane, ndetse hari n’abavuze ko yari umunya dukoryo twinshi, bigatuma inyigisho ze zikora ku mitima ya benshi.
Umwe mu bagize icyo bamuvugaho utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yagize ati “Tubuze umusitari w’umupasiteri, jyewe nakundaga udukoryo twe pe! Maze n’iyo natahaga numva naniwe nireberaga zimwe mu nyigisho ze ku muyoboro we wa Youtube”.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, abanyeshuri bayigamo batangira gahunda yo gusaba guhabwa mudasobwa zibafasha mu masomo, nk’uko byari bisanzweho bikaza guhahagara. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda kuko bizabafasha kunoza imyigire yabo. UR yasubukuye gahunda yo gutanga mudasobwa Itangazo ryatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas ku wa 24 Kamena 2023, rivuga ko abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda ari abo […]
Post comments (0)