Pasiteri Théogène Niyonshuti azibukirwa ku ki?
Abantu batandukanye bamenye Pasiteri Théogène Niyonshuti bavuga ko bazamwibukira cyane ku bikorwa by’urukundo yakoraga, ndetse n’inyigisho zisekeje yajyaga atanga yigisha ijambo ry’Imana. Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasteri Isaïe Ndayizeye, aganira na Kigali Today, ku wa gatandatu tariki 24 Kamena 2023, yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti mu itorero yabagamo bazamwibukira ku nyigisho yatangaga, ariko cyane cyane ku bikorwa yafashaga itorero byo kwigisha urubyirukuko kuva mu biyobyabwenge. […]
Post comments (0)