Inkuru Nyamukuru

Abadepite ba Burukina Faso basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

todayJune 27, 2023

Background
share close

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, yakiriye Abadepite baturutse mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho ya Burkina Faso, bazamara iminsi itandatu mu Rwanda bareba zimwe muri gahunda za Leta uko zishyirwa mu bikorwa, kugira ngo nabo bibahe isomo ry’ibyo bazakora mu gihugu cyabo.

Abadepite ba Burukina Faso basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Ibiganiro byabo byibanze ku kureba uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa gahunda za Guverinoma, kugira ngo nabo bazabyifashishe mu gihugu cyabo.

Banarebye uburyo Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ikora ibijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gutora amategeko no kureba urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi itandatu iri tsinda ry’Abadepite rizamara mu Rwanda, bazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, nyuma bakazasura Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ndetse na Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Bagiranye ibiganiro

U Rwanda na Burkina Faso bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu bihe bitandukanye hagiye hahabo imigenderanire ku bayobozi b’ibihugu byombi. Ubu ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi.

Igihugu cya Burkina Faso cyagaragaje umubano mwiza ku Rwanda, ubwo mu mwaka wa 2019 Perezida Kagame yitabiraga inama ku iserukiramuco nyafurika rya sinema, FESPACO, maze yambikwa umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burna Boy na Tems begukanye ibihembo muri BET Awards

Umunya-Nigeria Davido yaririmbye mu muhango wo gutanga ibihembo bya BET Awards byabaga ku nshuro ya 23, bagenzi be barimo Burna Boy na Tems begukana ibihembo. Ibihembo bya BET Awards, byatangiye gutangwa bwa mbere muri Kamena 2001. Bitegurwa na Black Entertainment Television (BET) bigamije gushimira abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakina imikino itandukanye n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere imyidagaduro izamura abirabura. Ku isaha ya saa munani mu rukerera rwo ku wa […]

todayJune 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%