Inkuru Nyamukuru

Hatangijwe Ihuriro ry’Akarere rizazamura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

todayJune 27, 2023

Background
share close

Ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, nibwo i Kigali mu Rwanda hatangirijwe Ihuriro ry’Akarere, rigamije guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (Eastern Africa Regional School Meals Coalition).

Inama yitabiriwe n’abayobozi bashinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bihugu byabo

Ni nyuma y’uko mu 2021 hari hatangijwe ihuriro nkaryo ku rwego rw’Isi, iryatangijwe rikaba rihuriwemo n’Ibihugu icyenda byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe kugira ngo bajye bahura baganire, basaranganye ubunararibonye bw’ibyo bamaze kugeraho, mu rwego rwo kurushaho kunoza iyo gahunda.

Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka School Feeding, yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu 2014, itangirira mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye gusa, ariko kuri ubu ikaba yaragiye yaguka ikaba igeze mu byiciro byose, kuva mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, aho abana barenga miliyoni 3.5 bagaburirwa ifunguro rya saa sita buri munsi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko ihuriro rigiyeho hagamijwe kugira ngo bajye baganira n’abaturanyi.

Ati “Iyo ubonye ibihugu byose biri hano hafi, abenshi iyi gahunda iragenda ihinduka, nkatwe ubwacu mu Rwanda nibwo turimo kuyagura, ndetse no mu bindi bihugu niko bimeze. Tukaba twumva ko ari ikintu cyiza, kugira ngo tujye duhura tuganire uko bikorwa hirya no hino, ariko tunahurize hamwe abafatanyabikorwa bacu, kugira ngo tubereke iyo gahunda dufite, nabo bayigiremo uruhare.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu

Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri mu Burundi, Liboire Bigirimana, avuga ko nubwo urwego iyo gahunda igezeho iwabo atari rubi, ariko hari byinshi bagifite byo gukora.

Ati “Tugaburira abana bangana n’ibihumbi 650 ku munsi, bangana na 25% by’abari mu ishuri, murumva ko dutegerejwe n’abana batari bacye, kugira ngo bagaburirwe ku mashuri, kuko dufite abana bangana na miliyoni 2.8. Uyu munsi turavuga ngo ntabwo turatera imbere cyane, ariko mu minsi igiye kuza bizagenda neza, kubera ko Leta yari isanzwe ishyiramo Amadolari Miliyoni ebyiri, ariko uyu mwaka wa 2023/2024, yemeye ko izayongera akagera kuri Miliyoni eheshatu”.

Abajijwe ku bijyanye n’ubuziranenge ndetse no ku biribwa bikungahaye ku ntungamubiri, ku mafunguro ahabwa abanyeshuri, Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) mu Karere, Rukia Yacoub, yavuze ko ariyo mpamvu iryo huriro ryatangijwe.

Yagize ati “Niyo mpamvu ihuriro ryabayeho, kubera ko ari urubuga rwo gusangiriramo ubunararibonye. Niba hari bimwe mu biribwa bihabwa abanyeshuri bitujuje ibisabwa, hazakurikizwa politiki yaryo, hagatangwa inama ndetse na Leta zigafata ingamba”.

Rukia Yacoub avuga ko iri huriro rizafasha mu gukurikirana ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abana ku mashuri

Mu Rwanda gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, uruhare runini rufitwe na Leta, aho mu mashuri abanza umubyeyi asabwa gutanga 15Frw ku munsi, kugira ngo bunganire uruhare rwa Leta, nubwo ku ruhande rw’ababyeyi bitaragerwaho 100%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RwandAir yatangiye ingendo zerekeza i Paris nta handi ihagaze

Ikompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandaAir, kuri uyu wa 27 Kamena 2023 iratangira gukora ingendo ziva i Kigali zerekeza i Paris mu Bufarannsa idaciye mu kindi gihugu. Ibi bikubiye muri gahunda y’iyi kompnyi yo kwagura ibyerekezo binyuranye yerekezamo idahagaze, by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi. Ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023 ni bwo RwandAir yatangaje ko igiye kujya ikora ingendo, Kigali-Paris gatatu mu cyumweru mu rwego rwo kurushaho kunoza […]

todayJune 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%