Amakuru Arambuye

ONU: Kuva Abatalibani bafata ubutegetsi Abasivile barenga 1000 bamaze kwicwa

todayJune 27, 2023

Background
share close

Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri wavuze ko ibisasu birimo bombe n’ibindi bitero bya gisirikare muri Afuganistani bimaze guhitana abasivili barenga igihumbi kuva Abatalibani bafashe ubutegetsi mu myaka hafi ibiri ishize.

Imibare itangwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani yerekana ko abantu barenga 3700 bahutajwe n’izi mvururu, zigahitana abarenga 1000 hagati ya Gicurasi 2021 na Gicurasi 2023. Iki cyegeranyo kivuga ko abagore 92 n’abana 287 baguye muri izo mvururu.

Abarenga 700 bishwe n’ibisasu bitegwa nta kurobanura abo bigenewe, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu nsengero, mu mashuli no mu masoko.

Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani baravuga ko umutwe witwa Khorasan ufitanye imikoranire na leta ya kiyisilamu ari wo utega ibisasu nk’ibyo bikorwa n’abantu ku giti cyabo. Aba bakozi ba ONU bavuga ko umubare w’ibitero by’uyu mutwe w’iterabwoba byiyongereye kuva Abatalibani basubiye ku butegetsi i Kabul.

Ejo ku wa mbere abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani bavuze ko ubutegetsi bw’Abatalibani bukomeje kubuza abanyamakuru gutara no gutangaza amakuru ku bisasu byo muri ubu buryo kikomeje kwibasira abaturage.

Abo bakozi ba ONU bavuga ko babonye abanyamakuru bafatwa bagafungwa bidakurikije amategeko n’abagirirwa nabi kandi hakoreshejwe ingufu z’ikirenga byose bigamije kubabuza gutangaza inkuru nk’izi. Aba bakozi ba ONU baravuga ko imibare y’abicwa n’ibyo bisasu itangazwa n’ubutegetsi bw’Abatalibani akenshi iba atari iy’ukuri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ategerejwe nk’umushyitsi w’imena muri Seychelles

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ategerejwe nk’umushyitsi w’imena muri Seychelles, mu kwizihiza ibirori by’umunsi Mukuru w’ubwigenge uteganyijwe ku ya 29 Kamena 2023. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Seychelles ‘Government House’ byatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azatangira uruzinduko muri iki gihugu kuva tariki 28 Kamena kugeza tariki 2 Nyakanga 2023. Seychelles, yabonye ubwigenge tariki 29 Kamena 1976 ibuvanye ku Bwongereza bwayikoronizaga. Ibiro ntaramakuru, Seychelles News Agency, byatangaje ko Perezida Kagame azagirira […]

todayJune 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%