Iyo urebye hirya no hino mu gihugu, ubona amazu ya leta adakorerwamo ndetse amwe muri yo asa n’ayabaye amatongo. Mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego za Leta zitandukanye zirimo Urwego rw’umuvunyi n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), byagaragaye ko Leta ifite amazu yose hamwe 49,937 ariko muri yo, agera ku 1040 akaba adakoreshwa.
Inzu yahoze ari iy’imyidagaduro (Theatre de verdure) muri Kaminuza y’u Rwanda
Ni ubugenzuzi bwakozwe mu mpera za 2022 maze bwerekana ko muri ayo mazu 1040, agera kuri 61 ari mu mujyi wa Kigali, 301 ari mu ntara y’amajyepfo, 252 akaba mu ntara y’uburengerazuba, naho 245 bayasanga mu ntara y’amajyaruguru mu gihe 181 yo aherereye mu ntara y’uburasirazuba.
Muri aya mazu yose, Minaloc iri ku isonga mu kugira amazu menshi naho Minagri ikayigwa mu ntege.
Urebeye ku rwego rw’uturere, Gakenke iza ku isonga n’amazu 77 adakoreshwa, hagakurikiraho Gicumbi ifite 74. Uturere dufite amazu make adakoreshwa, ni Rwamagana ifite amazu umunani, na Kicukiro ifite amazu atanu.
Eraste Bimenyimana umuyobozi w’ishami rishinzwe gufata neza umutungo wa Leta muri RHA, yagize ati: “Muri rusange aya mazu yose arashaje ntajyanye n’lgihe. Ameze neza twagiye tuyaha inzego za Leta zishinzwe umutekano ngo ziyakoreshe”.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yibukije urubyiruko rw'abakorerabushake ko bagomba guhora bazirikana ko umusanzu wabo ari ngombwa mu guharanira umutekano n'iterambere by'igihugu. Ni ubutumwa yabagejejeho ubwo yaganirizaga abagera kuri 532 bo muri komite z'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha kuva ku rwego rw’Igihugu kugera k’urwego rw’Umurenge, bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena. Uru rubyiruko rwaturutse […]
Post comments (0)