Inkuru Nyamukuru

Inzu za Leta zirenga 1000 zikomeje kwangirika kubera kudakoreshwa

todayJune 28, 2023

Background
share close

Iyo urebye hirya no hino mu gihugu, ubona amazu ya leta adakorerwamo ndetse amwe muri yo asa n’ayabaye amatongo. Mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego za Leta zitandukanye zirimo Urwego rw’umuvunyi n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), byagaragaye ko Leta ifite amazu yose hamwe 49,937 ariko muri yo, agera ku 1040 akaba adakoreshwa.

Inzu yahoze ari iy’imyidagaduro (Theatre de verdure) muri Kaminuza y’u Rwanda

Ni ubugenzuzi bwakozwe mu mpera za 2022 maze bwerekana ko muri ayo mazu 1040, agera kuri 61 ari mu mujyi wa Kigali, 301 ari mu ntara y’amajyepfo, 252 akaba mu ntara y’uburengerazuba, naho 245 bayasanga mu ntara y’amajyaruguru mu gihe 181 yo aherereye mu ntara y’uburasirazuba.

Muri aya mazu yose, Minaloc iri ku isonga mu kugira amazu menshi naho Minagri ikayigwa mu ntege.

Icyari urukiko rwa Kanto muri Gakenke hamezemo igiti

Urebeye ku rwego rw’uturere, Gakenke iza ku isonga n’amazu 77 adakoreshwa, hagakurikiraho Gicumbi ifite 74. Uturere dufite amazu make adakoreshwa, ni Rwamagana ifite amazu umunani, na Kicukiro ifite amazu atanu.

Eraste Bimenyimana umuyobozi w’ishami rishinzwe gufata neza umutungo wa Leta muri RHA, yagize ati: “Muri rusange aya mazu yose arashaje ntajyanye n’lgihe. Ameze neza twagiye tuyaha inzego za Leta zishinzwe umutekano ngo ziyakoreshe”.

Ahigirwaga indimi muri Kaminuza hazwi cyane nka EPLM ni uku habaye

Amakuru dukesha RAB aravuga ko mu bugenzuzi bakoranye na RHA muri Gicurasi 2022, basanze iki kigo cyonyine gifite amazu 52 ameze neza, 308 akeneye gusanwa n’andi 68 akeneye gusenywa akavaho kuko yangiritse cyane.

Aya mazu yose abarizwa muri sitasiyo 13 za RAB ari zo: Rubirizi, Ngoma, nyagatare, Rwerere, Musanze, Muhanga, Songa, Rubona, Nyamagabe, Ntendezi, Gakuta, Tamira na Gishwati.

Sitasiyo ya RAB Gishwati mu Karere ka Nyabihu

Ese ni iki cyateye aya mazu kudakoreshwa?

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), kivuga ko aya mazu yiganjemo ayakorerwagamo n’inzego z’ibanze mbere y’amavugurura yagiye abaho ahuza ibyahoze ari Perefegirura, Superefegitura, Amakomini n’lmirenge.

Ibiro by’icyahoze ari Komini Bugarura

Harimo kandi ayahoze ari amacumbi ya ba Burugumestiri, abaperefe n’abandi.

RHA ikomeza ivuga ko aya mazu usangamo n’ayakorerwagamo n’inkiko mbere y’amavugururwa yahuje zimwe muri zo, hakaba n’ayahoze akorerwamo n’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, amenshi akaba abarirwa muri MINAGRI na RAB.

Inzu yahoze ari ari ububiko bw’imbuto z’indobanure mu karere ka Muhanga

Izi nzu zose ubwo abazikoreragamo bazivagamo, ngo zasigaye ntacyo zikoreshwa none zimwe muri zo zabaye umusaka.

Aha hahoze ari amacumbi y’abakozi ba NIRDA

Aya mazu yose arateganyirizwa iki?

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) ari nacyo gifite aya mazu mu nshingano kiragira kiti: “Ayangiritse cyane ni ukuyakuraho amaze guhabwa agaciro tugasigarana ibibanza. Dufatanije n’inzego z’ibanze turashaka kureba izabyazwa umusaruro zigatezwa cyamunara zigakoreshwa n’abikorera ku giti cyabo nyuma yo kuvanwa mu mutungo rusange wa Leta.”

Ahahoze hakorerwa imiti hazwi nka Labophar mu karere ka Huye ni uku hasigaye hameze

N’ubwo Bavuga batya ariko, ntitwabura kuvuga ko ibi byose bisaba amafaranga kuko dufashe nk’urugero kuri RAB gusa, ivuga ko bakeneye amafaranga arenga miliyari 6 na miliyoni 92 yo gusana amazu yabo atameze neza, bagakenera asaga miliyari 1 na miliyoni 66 yo kuvugurura akiri mazima hamwe n’andi arenga miliyoni 197 yo gusenya amazu yashaje akanangirika cyane.

Inzu yahoze ari imwe mu zakorerwagamo na Komini Buringa ubu ni mu Murenge wa Mushishiro

RHA iravuga ko igenagaciro ku rwego rw’igihugu ritararangira ngo hamenyekane ikizakorerwa aya mazu yose ya Leta, ndetse n’ingengo y’imari bizatwara.

Gusa kuba amazu 428 ya RAB azatwara miriyari zirenga 7, byatanga ishusho y’ingengo y’imari izagenda ku nzu 1040 leta ifite zidakoreshwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IGP Namuhoranye yasabye urubyiruko kurangwa no guharanira umutekano n’iterambere

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yibukije urubyiruko rw'abakorerabushake ko bagomba guhora bazirikana ko umusanzu wabo ari ngombwa mu guharanira umutekano n'iterambere by'igihugu. Ni ubutumwa yabagejejeho ubwo yaganirizaga abagera kuri 532 bo muri komite z'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha kuva ku rwego rw’Igihugu kugera k’urwego rw’Umurenge, bari bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena. Uru rubyiruko rwaturutse […]

todayJune 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%