Inkuru Nyamukuru

Musanze: Imbogo yagaragaye mu rugo rw’umuturage bagerageje kuyisubiza muri Parike birananirana iraraswa

todayJune 28, 2023

Background
share close

Imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagaragaye mu rugo rw’umuturage witwa Nyirandabaruta Athalie, yamaze kuraswa irapfa.

Batunguwe no gusanga imbogo mu mbuga

Mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuwa gatatu tariki 28 Kamena 2023, nibwo abo muri urwo rugo ruherereye mu Mudugudu wa Kazi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, babyutse bagikingura umuryango batungurwa no gusanga imbogo mu mbuga yarwo, aho yanyuzagamo ikaharyama ubundi ikahazenguruka.

Ibi byateye abaturage bo muri ako gace kugira ubwoba, bihutira gutabaza inzego zirimo n’izishinzwe umutekano ndetse n’izishinzwe kubungabunga inyamaswa zo muri Pariki ngo zibagoboke itaragira uwo yica cyangwa ikomeretsa.

Ubwo izo nzego zahageraga zihutiye gusaba abaturage kuguma mu nzu zabo, mu kwirinda ko yabasagararira ari nako hashakishwa uburyo yasubizwa mu ishyamba rya Pariki yari yaturutsemo. Yaje gutangira kwiruka ku bantu, bigaragara ko kuyisubizayo bitagishoboka hafatwa umwanzuro wo kuyirasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent yemereye Kigali Today iby’aya makuru agira ati: “Yageze aho iva muri urwo rugo mu gihe inzego zibishinzwe zarimo zigerageza kureba uko ziyerekeza mu ishyamba, itangira kwirukanka ku bantu no mu ngo z’abaturage, biza kugaragara ko nta kindi kintu cyakorwa iraraswa”.

“Ku bw’amahirwe nta muntu yakomerekeje uretse ibirayi byari bihinze mu mirima yo muri ako gace yangije ndetse n’ibireti yari yamaze kwangiza ubwo yaturukaga mu ishyamba”

Yacishagamo ikaniryamira

Hakunze kumvikana inyamaswa ziganjemo imbogo zo muri iyi Pariki, ziyiturukamo zikahuka mu baturage, hakaba ubwo zangije imyaka yabo na bo ubwabo zitabasize. Ibi byatumye Leta ikaza ingamba zirimo no gushyiraho uruzitiro rutindishijwe amabuye rutandukanya iyi Pariki n’igice cyifashishwa n’abaturage mu buhinzi no gutura. Gusa ahanini usanga hari izirusimbuka cyangwa zigahirika urutindo rw’amabuye zikarenga icyanya cya Pariki zikishora mu baturage.

Inzego zinyuranye zaba iz’ubuyobozi n’izishinzwe kubungabunga iyi Pariki, zakunze kugaragaza ko igisubizo kirambye cy’iki kibazo ari ukwagura iyi Pariki kugira ngo ibone ubwagukiro n’ubuhumekero buhagije by’ibinyabuzima byo muri iyi Pariki ndetse kuri ubu umushinga wo kubarura ibikorwa by’abaturage hagenwa ingurane z’ibyabo biri aho Pariki izagurirwa waratangiye ukazatwara miliyoni zisaga 200 z’amadorari ya Amerika. Ukazakorwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka icumi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Seychelles n’u Rwanda bihuriye ku ntumbero yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko Seychelles n’u Rwanda ari ibihugu bisangiye icyifuzo cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo. Perezida Kagame ageza ijambo ku banya-Seychelles Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Seychelles ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Muri uru ruzinduko Perezida Kagame na Madamu, ni abashyitsi b’icyubahiro ba Seychelles mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 icyo gihugu kimaze kibonye […]

todayJune 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%