Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umusaza yaturikanywe na gerenade arapfa

todayJune 28, 2023

Background
share close

Bazirake Laurent w’imyaka 75, wo mu Kagari ka Kabeza Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yitabye Imana nyuma y’uko aturikanywe na gerenade yo mu bwoko bwa Stick.

Byabaye ku wa kabiri tariki 27 Kamena 2023, ubwo uwo musaza yari mu kiraka cyo guhingira ishyamba ry’umuturage witwa Bizimana, iyo gerenade ikimara guturika, yahise imukomeretsa bikomeye amaguru n’amaboko, ajyanwa kwa muganga ariko agwa mu bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste, yabwiye Kigali Today ko bihutiye kumugeza mu bitaro bya Ruhengeri, aho yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 28 Kamena 2023.

Ati “Akimara gukomereka bikomeye, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri, ariko ubungubu ntabwo akiriho, yitabye Imana mu ijoro, aho aguye mu bitaro bya Ruhengeri. Igikurikiyeho ni ugutegura kumushyingura”.

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Musanze, zagaragaje ko iyo gerenade yari yarasaziye mu butaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Amakuru Arambuye

ONU: Kuva Abatalibani bafata ubutegetsi Abasivile barenga 1000 bamaze kwicwa

Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri wavuze ko ibisasu birimo bombe n’ibindi bitero bya gisirikare muri Afuganistani bimaze guhitana abasivili barenga igihumbi kuva Abatalibani bafashe ubutegetsi mu myaka hafi ibiri ishize. Imibare itangwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butabazi muri Afuganistani yerekana ko abantu barenga 3700 bahutajwe n’izi mvururu, zigahitana abarenga 1000 hagati ya Gicurasi 2021 na Gicurasi 2023. Iki cyegeranyo kivuga ko abagore 92 n’abana 287 baguye muri izo […]

todayJune 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%