Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya (KDF), Gen. Francis Ogolla uri mu ruzinduko mu Rwanda, ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023, yakiriwe ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Lt Gen. Mubarakh Muganga.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by’aba bagaba bakuru b’Ingabo, byibanze ku bufatanye mu kubungabunga umutekano wo mu karere, ndetse no kwagura ubufatanye busanzweho.
Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura, niho Gen. Francis Ogolla yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we w’u Rwanda.
Gen. Francis Ogolla, nyuma y’aho yaje kubonana na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.
Gen. Francis Ogolla umaze iminsi ibiri mu Rwanda, aho yari yitabiriye isozwa ry’imyitozo yo kubungabunga no kugarura amahoro, ihuza Ingabo z’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba izwi nka ‘Ushirikiano Imara’.
Yavuze ko nyuma yo kwitabira isozwa ry’imyitozo ya Ushirikiano Imara mu Karere ka Musanze, byari ngombwa ko agirana ibiganiro na bagenzi be bo mu Rwanda.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Gen. Ogolla, mu gitondo cyo ku wa kabiri, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, atambagizwa ibice birugize ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, ashyira n’indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250.
Hashize imyaka irenga 20 u Rwanda na Kenya bifitanye ubufatanye bwa hafi mu bya gisirikare, harimo guhererekanya ubumenyi mu masomo ya gisirikare, ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare bihurirwaho n’ibihugu byombi.
Post comments (0)