Inkuru Nyamukuru

Ndi mu modoka ntaha, nakiriye ubutumwa butunguranye-Meya Mushya wa Rutsiro

todayJune 29, 2023

Background
share close

Mulindwa Prosper, wagizwe Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro mu itangazo ryo ku itariki 28 Kamena 2023 ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko Njyanama y’ako karere isheshwe, yavuze ko yatunguwe n’inshingano nshya yahawe.

Uwo muyobozi akimara kumenya ayo makuru, yashimiye Umukuru w’igihugu kubw’icyizere yamugiriye, agira n’ubutumwa agenera Abadahigwa ba Rutsiro agiye kuyobora.

Ati “Badahigwa b’akarere ka Rutsiro, ntewe ishema no gufatanya namwe mu karere keza, gakungahaye kuri byose, abaturage beza, abafatanyabikorwa beza, abakozi beza”.

Arongera ati “Nshimiye HE Paul Kagame ku cyizere n’inshingano zo kubabera umuyobozi. Uruhare rwa buri wese ruzahabwa agaciro. Turi kumwe!”.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, Mulindwa wari Umuyobozi mukuru w’ishami ry’igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yavuze uburyo yamenye ayo makuru mashya amugenewe.

Ati “Natunguwe rwose, kuko nari nsanzwe mu zindi nshingano, ntabwo nigeze ntekereza biriya kandi nabyo byatunguranye ubwabyo, murabizi si kuriya Inama Njyanama zisoza manda, natunguwe”.

Arongera ati “ Ejo yari konge, nari natembereye mu karere ka Rulindo, ndi mu modoka ngaruka i Kigali kugira ngo nitegure gukora akazi ka Minaloc k’uyu munsi, nibwo nakiriye ubutumwa butunguranye”.

Mulindwa Prosper ufite imyaka 44, avuka mu Murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).
Amashuri abanza yayigiye i Burehe, ayisumbuye ayigira muri GS Janja mu ishami ry’ubucuruzi n’ibaruramari.

Mulindwa ufite umugore n’abana batatu (Abakobwa babiri n’umuhungu), avuga ko yakomereje amashuri ya Kaminuza mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu, mu bigendanye n’amafaranga ndetse n’amabanki.

Yakomereje amasomo ye mu Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu (Masters) mu bijyanye na Finance, akora n’andi mahugurwa atandukanye amufasha gushyira mu nshingano akazi ke.

Ati “Nakoze n’andi mahugurwa atandukanye ajyanye na Leadership, arimo imicungire y’imishinga, gahunda zo kuvana abantu mu bukene, amahugurwa yo ni menshi ariko yerekeranye n’ibyo nakoraga.”

Zimwe mu nshingano yagiye akora nyuma yo kwiga

Mulindwa Umugabo uzwiho guca bugufi no kumva buri wese, ni ku ncuro ya kabiri agirirwa icyizere na Guverinoma y’u Rwanda, aho Inama y’Abaminisitiri yari yamugize Umuyobozi mukuru w’ishami ry’igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri 2021.

Mu mirimo yakoze, muri 2007 yabaye Umuyobozi w’Umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi, ayobora Koperative yo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo y’abahinzi bagemura umusaruro w’icyayi mu ruganda rwa SORWATHE.

Mulindwa yakomeje kuzamuka mu ntera, ayobora Ishyirahamwe ry’Abahinzi b’icyayi ku rwego rw’Igihugu, aho uwo mwanya atawutinzeho kuko muri 2011 yahise atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Rulindo, muri 2021 agirwa Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri MINALOC.

Ntabwo njye guhimba iterambere muri Rutsiro, njye gufasha abaturage kurigeraho
Meya Murindwa yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugushyira mu bikorwa gahunda ya Leta, ijyanye no gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Igihugu cyacu cyahisemo gushyira umuturage ku isonga, ibyo dukora byose tubikorera umuturage kuko ni nawe wadushyizeho, ibipimo byose by’iterambere ry’igihugu tubirebera ku muturage, umuhanda wubatswe wubakirwa umuturage, ugiye kumufasha kugeza umusaruro ku isoko, kujyana umurwayi kwa muganga n’ibindi byose”.

Arongera ati “Umuturage niwe nyira byo ariko ni nawe ubikora, kuko ibyo dukora byose tubikora mu izina rye, niyo mpamvu mbere yo gutekereza ibindi umuntu arabanza kuvuga umuturage, ni nazo mbaraga ziruta izindi zose, nta mahirwe igihugu cyacu gifite arenze abaturage beza bagikunda, ibindi byose birashoboka kubera umuturage”.

Avuga ko muri Rutsiro agiye gufatanya n’abaturage, aho yemeza ko aribo bafite iterambere mu biganza byabo.

Ati “Ntabwo ngiye guhimba iterambere kuko nibo barifite mu biganza byabo, ahubwo ngiye kubafasha gushyira ibintu muri gahunda kurushaho, kubashakira abafatanyabikorwa aho ari ngombwa, kubakorera ubuvugizi mubyo batishoboreye, ariko byubakiye kuri ba baturage”.

Yagarutse ku cyizere yagiriwe n’Umukuru w’igihugu, agira icyo amwizeza, ati “Namushimiye ku cyizere yangiriye ansaba kujya gufatanya n’abadahigwa ba Rutsiro, Ndamwizeza ko nzakoresha imbaraga ubushake n’ubunararibonye nashoboye kugira mu zindi nshingano yagiye ampa, ubwo bunararibonye nibwo ngiye kwifashisha mu karere ka Rutsiro”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruavu: Yafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa agerageza gutanga ruswa ngo ayisubizwe

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu Karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 31, wageragezaga gutanga ruswa ingana n’amadolari y’Amerika 140, nyuma yo gufatanwa amabalo 15 y’imyenda ya Caguwa agira ngo ayisubizwe. Yafatiwe mu Mudugudu wa Giraneza, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Kamena. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector […]

todayJune 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%