Inkuru Nyamukuru

Ruavu: Yafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa agerageza gutanga ruswa ngo ayisubizwe

todayJune 29, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu Karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 31, wageragezaga gutanga ruswa ingana n’amadolari y’Amerika 140, nyuma yo gufatanwa amabalo 15 y’imyenda ya Caguwa agira ngo ayisubizwe.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Giraneza, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi, ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. 

Yagize ati: “Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, bahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rw’uwo mugabo hari magendu y’imyenda igiye gupakirwa imodoka, niko guhita bajyayo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bahasanga amabalo 15, abonye ko yafashwe yikoza mu nzu asohokana ruswa y’amadolari y’Amerika 140 yahise afatanwa agerageza kuyabahereza.”

Akomeza avuga ko ubusanzwe uyu mugabo atuye muri ako Kagari ka Bugoyi, aho asanzwe akorera ubuvuzi bwa gakondo. 

Yiyemerera ko iyo myenda yavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yari agiye kuyipakiza imodoka ikajyanwa mu Mujyi wa Kigali aho yari bucururizwe mu isoko rya Kimisagara.

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa aboneraho kugira inama abakora ubucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubireka kuko nta nyungu babukuramo.

Yagize ati: “Duhora tugira abantu inama yo kureka magendu bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, bakazirikana ko gutanga umusoro ku bicuruzwa baranguye ari ukwiyubakira igihugu kandi ko nabo inyungu zibagarukaho kuko iyo misoro akenshi ikoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo n’ayo masoko baba bacururizamo.”

Yaburiye abatanga ruswa y’uko atari yo nzira ishobora gutuma barekurwa, ahubwo ko baba barushaho kwishyira mu kaga gakomeye kuko ruswa ari icyaha kitihanganirwa.

Hamwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rwamurangwa na bagenzi be barekuwe by’agateganyo, Dubai akomeza gufungwa

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye by’agateganyo Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Chretien na Nyirabihogo Jeanne, rutegeka ko umushoramari Nsabimana Jean Dubai akomeza gufungwa. Nsabimana Jean yari umushoramari mu gihe abandi bari abakozi b’Akarere ka Gasabo, bafunzwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rubitegetse, ku wa 16 Gicurasi 2023 ariko bahita bajuririra icyo cyemezo. Aba bagabo bamaze iminsi 37 bafungiye muri Gereza ya Mageragere baburanye, ubujurire bwabo ku wa 16 Kamena 2023, aho […]

todayJune 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%