Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amashyamba ya Leta, Minisiteri y’Ibidukikije iratangaza ko yizeye ko muri 2024 izaba imaze kwegurira abikorera 80% by’amashyamba ya Leta, nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1, izarangirana n’umwaka utaha wa 2024.
Amashyamba menshi ya Leta agiye kwegurirwa abikorera
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko tariki 30 Kamena 2023, ubwo imitwe yombi yagezwagaho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ibikorwa bya Guverinoma byerekeye imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana nabyo.
Ku bibazo byabajijwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bitandukanye ku micungire y’amashyamba, aho bagaragaje amwe mu mashyamba ya Leta yangizwa n’abaturage bayigabiza, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko kugeza ubu 40% by’amashyamba ya Leta ari yo amaze kwegurirwa abikorera.
Minisitiri Mujawamariya yashimangiye ko kwegurira amashyamba abikorera bifasha mu micungire myiza y’amashyamba, bikayarinda kwangizwa no gusarurwa imburagihe.
Akomeza avuga ko kuri ubu amashyamba ya Leta yeguriwe abikorera acunzwe neza kurusha akiri mu maboko ya Leta, ibi ngo biterwa nuko iyo acunzwe na Leta benshi bayigabiza, kubera ko baba bazi ko uyakurikirana atari hafi.
Ati “Ubu Leta imaze kwegurira abikorera 40% bw’ubuso bw’amashyamba, andi 40% asigaye nayo azegurirwa abikorera mbere y’uko NST1 irangira”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba urubyiruko kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi byo kubohora Igihugu no kugiteza imbere, ariko buri wese akanagira ishyaka ryo gukora nk’ibyabo cyangwa no kubirenzaho. Urubyiruko rurasabwa kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi rukaba rwakora n’ibirenzeho Yabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Nyakanga 2023, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, wabanjirijwe n’urugendo ku maguru kuva kuri stade ya Nyagatare kugera ku ndake i Gikoba, mu […]
Post comments (0)