Umuhanzi Adedeji Adeleke uzwi nka Davido arashinjwa guca inyuma umugore we Chioma, agatera inda abakobwa babiri mu bihe bimwe.
Davido
Ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kwandika cyane inkuru zigaruka kuri iki cyamamare, nyuma y’uko umukobwa witwa Ivanna Bay na Anita Brown batangaje ko batwitiye Davido.
Ivanna Bay w’imyaka 22, mu butumwa yashyize kuri Instagram ye nyuma akaza kubuhanagura nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bikomeje kubitangaza, yavuze ko nta makuru yari afite ko Davido yateye inda undi mukobwa.
Yagize ati “Nabyutse mu gitondo nsanga atari njye mugore njyenyine Davido yateye inda.”
Ikinyamakuru Pulse Nigeria gitangaza ko ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi bwerekana ibiganiro yagiranye n’uyu muhanzi, ndetse na video yerekana afata ibipimo bikagaragaza ko atwite.
Aya ni amakuru yagiye hanze yiyongeraga ku yandi yari yatangajwe n’undi mukobwa, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Anita Brown, yacishije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram atangaza ko umuhanzi Davido yamuteye inda, akaba ari kumusaba kuyikuramo.
Anita Brown
Anita Brown we yatangaje ko yamenyanye na Davido mu 2017, i Dubai ndetse baza no gukundana igihe kinini, gusa avuga ko atari azi ko afite undi mugore ndetse avuga ko gutangaza ko atwitiye Davido atagamije gutwara umugabo w’abandi.
Umuhanzi Davido si ubwa mbere avuzweho amakuru yo guca inyuma umugore we Chioma Rowland, agatera inda abandi bakobwa, detse kugeza ubu ntacyo arashaka kubitangazaho.
Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika abantu bagera kuri 30 barasiwe mu birori byari byateguwe n’abaturage batuye mu rusisiro rw’ahitwa Brooklyn Homes ruherereye mu majy’epfo y’umujyi wa Baltmore. Abashinzwe umutekano batangaje ko babiri mu barashwe bamaze gupfa, mu gihe abandi batatu barembye cyane. Polisi kandi yatangaje ko yakiriye telefone nyinshi zivuga kuri iryo raswa. Umuyobozi w’umujyi wa Baltimore Brandon Scott, yabwiye televiziyo ya CNN ko iraswa ry’aba baturage rigaragaza ko ikibazo […]
Post comments (0)