Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rurasabwa kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi

todayJuly 3, 2023

Background
share close

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba urubyiruko kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi byo kubohora Igihugu no kugiteza imbere, ariko buri wese akanagira ishyaka ryo gukora nk’ibyabo cyangwa no kubirenzaho.

Urubyiruko rurasabwa kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi rukaba rwakora n’ibirenzeho

Yabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Nyakanga 2023, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, wabanjirijwe n’urugendo ku maguru kuva kuri stade ya Nyagatare kugera ku ndake i Gikoba, mu butaka bwa mbere Inkotanyi zafashe ari nabwo bwakomotseho Igihugu cyose.

Meya Gasana, avuga ko uru rugendo mu muhora w’urugamba rwo kwibohora rugamije kwigisha urubyiruko kwihangana, kugira intego no guharanira kugera ku byiza.

Yasabye urubyiruko by’umwihariko kwigira ku bikorwa byakozwe n’Inkotanyi byo kubohora Igihugu, no kugiteza imbere ariko bakaba banarenzaho.

Ati “Kwibohora si umunsi umwe kuko ibikorwa birakomeza, ubwo rero bakwiye kwigira ku bikorwa by’Inkotanyi byo kubohora Igihugu, byo kugiteza imbere, buri wese akagira ishyaka ryo gukora nk’ibi cyangwa se no kurenzaho bakora ibyiza.”

Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko uru rugendo rwabasigiye amasomo akomeye, kuko bamwe ari ubwa mbere bari bakoze urugendo nk’uru.

Umunyeshuri muri kaminuza, Elina Uwizeye, avuga ko yihaye intego yo kudacika intege mu gihe hari imbogamizi ahuye nazo, ku gikorwa yateguye kugeraho.

Agira ati “Mu nzira wabonaga hari abananirwa noneho bigaca n’intege abandi. Byanyigishije kugira ubutwari mu buzima bwa buri munsi mu byo nkora, niba nagambiriye gukora ikintu runaka ibyo ncamo byose nkarenga ibyo bibazo nkagera ku ntego.”

Mu rugendo rw’umuhora wo kubohora Igihugu, bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza bifatanyije n’ab’Akarere ka Nyagatare.

Ruzindana Jean Baptiste wo mu Murenge wa Kabarondo akaba n’umurezi, avuga ko yari afite amatsiko yo kumenya neza amateka yajyaga asoma mu bitabo.

Kuba hari ibyo yiboneye ngo bizamufasha kwigisha neza ayo mateka, kuko azaba afite ingero zifatika.

Yagize ati “N’ubwo urugendo ari rurerure ariko mfite amatsiko yo kubona aho Perezida wa Repubulika yatangiraga amabwiriza ku ngabo. Ibi bizamfasha gusobanurira abandi nasize mu rugo, ariko by’umwihariko abanyeshuri nigisha kuko nzajya mbaha ingero z’ibyo niboneye.”

Kubera ko uru rugendo rureshya n’ibilometero birenga 24 ari rurerure, ngo barimo kugenda hari ibyo banoza, nko kugabanya intera y’aho abantu baruhukira akanya gato bafata amazi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ECCAS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu nama ya 23 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS). Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Minisitiri Biruta, yageze i Libreville muri Gabon ku wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023. Itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko iyi nama isanzwe ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu muryango ECCAS, yatumijwe ku busabe bwa […]

todayJuly 3, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%