Inkuru Nyamukuru

Amateka yo Kwibohora ntagomba gusibwa n’inzoga – Perezida Kagame

todayJuly 4, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, araburira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutishora mu nzoga, kuko ngo ziri mu bishobora gusiba amateka yo kwibohora, yizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame (Ifoto: RBA)

Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro yahaye abitabiriye umusangiro w’isabukuru yo Kwibohora, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023.

Perezida Kagame avuga ko iyi sabukuru ngarukamwaka igereranywa n’umunsi w’Ubunani, bitewe n’uko ari wo benshi ngo batangiriyeho ubuzima bushya, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko iyo tariki ari umunsi w’amateka yari amaze kwandikwa mu maraso y’abahagaritse Jenoside, agasaba urubyiruko rutayabayemo gukomeza muri iyo nzira, birinda ko ayo mateka yasibwa na wino y’ikaramu cyangwa inzoga, kuko zangiza ubuzima.

Umukuru w’Igihugu agira ati “Muri Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima harimo imibare yerekana ukuntu ngo ’mugotomera inzoga’, uko imibare ijya hejuru ni ko byangiza ubuzima bwanyu, iyo mibare yerekana ko bijyana n’indwara zangiza ubuzima bw’abantu”.

Ati “Hanyuma se! Ka kazi muzagakora ryari! Muzagakora mudafite ubuzima! Abantu benshi batinya kubibabwira kuko ubivuze bamubona ko iby’amajyambere atabizi, ngo ibyo (kunywa inzoga) ni byo bigezweho, oya ibigezweho ni ukudasiba amateka yanditswe mu maraso yanyu, ngo muyareke asibwe n’inzoga, (cyangwa) asibwe na wino”.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yavugwaga n’Umukuru w’Igihugu ni iyatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, ikaba ivuga ko indwara zitandura zugarije Abanyarwanda ahanini zituruka ku kunywa inzoga birenze urugero.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko abanywaga inzoga mu Rwanda mu mwaka wa 2013 bari 41.3%, ariko kugeza ubu ngo bamaze kwiyongera kugera kuri 48.1%, bikaba byarateje umubyibuho ukabije wavuye kuri 2.8% ukaba ugeze kuri 4.3%.

Iyo nyigo yakozwe mu mwaka ushize wa 2022 ku banywa inzoga, ivuga ko abagabo bazinywa mu Rwanda ari 61.9%, mu gihe abagore ari 34.%.

Intara iza ku isonga mu kugira abanywi b’inzoga benshi ni iy’Amajyaruguru, ifite abangana na 56.5%, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite 51.6%.

Intara y’Iburengerazuba ni iya gatatu ikaba ngo ifite abanywi b’inzoga 46.5%, Iburasirazuba bakagira 43.9%, mu gihe Umujyi wa Kigali wo ngo ufite abanywi bazo 42.0%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sénégal: Perezida Macky Sall ntaziyamamariza manda ya gatatu

Perezida wa Sénégal yatangaje ko ataziyamamariza amatora yo mu 2024, akuraho amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko aziyamamariza manda ya gatatu. Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku wambere, yagize ati: "Manda yo mu 2019 yari yo ya kabiri ikaba n'iya nyuma yanjye". Ibihuha byuko yari kugerageza kongera igihe cy'ubutegetsi bwe byari byakomeje guteza imvururu, abantu babarirwa muri za mirongo baricwa. Mu ijambo ryeyakomeje agira ati: "Habayeho guhwihwisa kwinshi hanavugwa byinshi […]

todayJuly 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%