Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abantu 22 baguye mu bitero by’intagondwa

todayJuly 8, 2023

Background
share close

Abasivile 22 baguye mu bitero bikekwa ko byakozwe n’intagondwa za kiyisilamu mu bitero bibiri bitandukanye mu byagabwe burengerazuba bwa Burkina Faso.

Inzego z’umutekano z’icyo gihugu zavuze ko muri abo baguye muri ibyo bitero harimo n’ibyo byihebe.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Boulsa uri mu ntara ya Namentenga. Aho izo ntagondwa zanatwitse amazu n’isoko ryo muri uwo mujyi.

Igitero cya kabiri cyo cyabereye mu mujyi wa Fo uri mu burengerazuba bw’igihugu.

Uyu mujyi umaze igihe wibasirwa n’ibitero by’ibyihebe byatumye abaturage benshi bawuhunga.

Burkina Faso imaze imyaka ihanganye n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa za Kiyisilamu.

Kuba ingabo za leta zaraniniwe guhashya iyo mitwe byagiye biteze imvururu mu gihugu binatuma mu gihugu haba za kudeta ebyiri.

Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko abantu barenga 10,000 bamaze kwicwa mugihe abasanga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo kubera imvururu n’umutekano muke.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarimu ibihumbi 40 bahawe akazi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, no guharanira ko abana barushaho kubona uburezi buboneye, abarimu bagera ku bihumbi 40, ni bo bahawe akazi mu myaka mike ishize. Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya ati kuzamura imishahara byatumye ireme ry’uburezi rikomeza gutera imbere Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya tariki 06 Nyakanga 2023, mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, yiga ku kuzamura ireme ry’uburezi hashyirwa ingufu mu gusoma, […]

todayJuly 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%