Ubukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano, isuku n’isukura bwasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashyikiriza uturere, imirenge n’utugari twitwaye neza mu gihugu hose, ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 202Frw.
Bitandukanye na mbere mu myaka yabanje, aho ubu bukangurambaga bwaberaga gusa mu Mujyi wa Kigali hagamijwe guteza imbere isuku n’umutekano mu Murwa mukuru.
Uyu mwaka bwashyizwemo imbaraga bwiyongeraho no kurwanya igwingira kandi bugezwa no mu mirenge yose uko ari 416 yo mu Rwanda, hagamijwe kuzamura imibereho myiza ikubiyemo isuku, isukura, uruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano, imirire myiza cyane cyane mu bana harwanywa igwingira ndetse no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga mu bana.
Imirenge itanu ni ukuvuga umwe muri buri ntara, yagaragaje kwitwara neza muri rusange, yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa ‘pick-up’ ifite agaciro ka miliyoni 26Frw.
Indi mirenge 25 yagiye ihabwa moto, mu gihe utugari 30, kamwe muri buri Karere, twahawe miliyoni 1Frw.
Uturere twitwaye neza twahawe igikombe n’icyemezo (Certificate) ni Gasabo, Ngoma; Gakenke, Rusizi na Muhanga.
Imirenge yahize iyindi muri rusange yahawe imodoka, ni Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Karangazi mu Karere ka Nyagatare, Bukure mu Karere ka Gicumbi, Rubavu mu Karere ka Rubavu, na Runda mu Karere ka Kamonyi.
Mu ijambo Minisitiri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya bari bitabiriye uyu muhango, yavuze ko ubu bukangurambaga bugira uruhare runini mu kurwanya imirire mibi n’indwara ziterwa n’isuku nke.
Yagize ati: “Kugira ngo duteze imbere imibereho myiza y’abanyarwanda n’umutekano wabo, tugomba kubanza gukemura ibibazo bishamikiye ku ndwara ziterwa n’isuku nke ndetse no kugwingira kw’abana.”
Yakomeje agira ati: “Turashishikariza n’izindi nzego zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera gukorana na Polisi y’u Rwanda mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda nziza nk’izi, kuko iyo umuturage afite ubuzima bwiza, buzira indwara cyane cyane iziterwa n’isuku nke, abasha gukorera umuryango we, akawuteza imbere kandi iterambere ry’umuryango ni ryo terambere ry’Igihugu muri rusange.”
Yongeyeho ati: “Ibikorwa by’isuku n’isukura bigira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu bijyanye n’ubuzima (Health security) kuko indwara ziterwa n’isuku nke nka Macinya n’izindi, iyo zibasiye igice runaka abaturage bagituye ndetse n’abaturanyi babo nta mutekano baba bafite.”
Minisitiri Nsanzimana yagarutse ku bakoresha inzoga zirenze urugero avuga ko zibangiriza ubuzima cyane cyane, ubw’umubyeyi utwite ndetse n’umwana uri mu nda avuga kandi ko guha ibinyobwa bisindisha abana bato bihanwa n’amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu bukangurambaga by’umwihariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA).
Yagize ati: “Ibi bikorwa by’ubukangurambaga bw’umutekano, isuku n’isukura bisanzwe bikorwa mu Mujyi wa Kigali gusa, ariko kubera umusaruro byagaragaje, kuri iyi nshuro byaguriwe no mu ntara z’Igihugu hagamijwe kurushaho gukangurira abaturarwanda umuco wo kugira isuku, basukura aho batuye ndetse no gukumira no kurwanya ibyaha.”
Yasabye ko ibihembo byatanzwe byakoreshwa neza bikarushaho kuzamura ubufatanye mu gukomeza uyu muco mwiza w’isuku n’isukura ndetse n’umutekano usesuye.
IGP Namuhoranye yagaragaje ko umutekano ari wo nkingi y’iterambere. “Nta mutekano nta terambere ryaboneka. Buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumire icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba.”
Gusoza ubukangurambaga bw’umutekano n’isuku byajyanye no gusoza irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ryaberaga mu Mujyi wa Kigali.
Igikombe cyegukanywe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu Karere ka Nyarugenge, ikipe y’abamotari bo mu Karere ka Gasabo yegukana umwanya wa Kabiri mu gihe Ikipe y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yaje ku mwanya wa gatatu.
Mu Karere ka Rubavu, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage gukomeza kubungabunga ibyagezweho nk’inshingano zabo z’ibanze.
Yavuze ati: “Aho mubona ko hari ikintu kigomba kongerwaho kugira ngo ubu bukangurambaga burusheho kugenda neza, mushyireho akanyu aho biri mu bushobozi bwanyu. Inzego z’igihugu zitandukanye na Leta y’u Rwanda buri gihe biteguye kukubashyigikira aho bikenewe.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Jeannette Bayisenge, mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare, yasabye inzego zose z’ibanze gukomeza gushyigikira ibi bikorwa.
Yagize ati: “Imbaraga mukoresha si izituma muhabwa ibihembo gusa, ahubwo muba munatanga umusanzu mu guteza imbere umutekano, isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi n’umubyibuho ukabije.”
Umuhango wo gusoza ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo wabereye mu Karere ka Kamonyi aho Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yasabye abaturage gukomeza umuhate wo kurwanya igwingira, guteza imbere isuku n’isukura, no gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha.
Mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana na we yashimangiye ubutumwa bwo kwimakaza isuku n’umutekano asaba abaturage kugira uruhare mu kwikemurira bimwe mu bibazo by’ubuzima n’umutekano.
Umujyi wa Kigali wagaragaje imwe mu mishinga y’ingenzi uzibandaho mu rwego rw’ubukungu muri iyi Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2023/2024. Nk’uko Ingengo y’Imari y’u Rwanda y’uyu mwaka turimo ibigaragaza, yatangiye gukoreshwa ku itariki ya 1 Nyakanga 2023. Muri miliyari ibihumbi 5,030 na miliyoni 100 ziyigize izigera kuri miliyari 265 na miliyoni zirenga 999 ni yo Ngengo y’Imari igenewe Umujyi wa Kigali. Bimwe mu bizakorwa mu nkingi y’ubukungu hazakomeza gushyirwa mu bikorwa […]
Post comments (0)