Inkuru Nyamukuru

Ikigega Agaciro Development Fund kigeze ku mutungo w’asaga Miliyari 300Frw

todayJuly 8, 2023

Background
share close

Ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri yaberaga mu Rwanda, kuva tariki ya 6 kugera ku ya 7 Nyakanga 2023 yaberaga i Kigali, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagaragarijwe ibyo ihuriro ry’ibigega byo kwigira muri Afurika (Africa Sovereign Investors Forum) rimaze kugeraho, harimo n’umutungo Ikigega Agaciro Development Fund kimaze kugira, ungana na Miliyoni 299 z’Amadolari (asaga Miliyari 300Frw) mu myaka icumi ishize gishinzwe.

Ikigega Agaciro Development Fund kigeze kuri Miliyoni 299 z’Amadolari

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko bishoboka ko ibihugu byakwigira igihe habayeho ubufatanye no gushyirahamwe, kuko amahirwe n’umutungo kamere bihari.

Ati: “Ibigega by’ibihugu bya Afurika byo kwigira bizagira uruhare runini mu kuzamura iterambere rusange, kandi no mu nzego zinyuranye z’Afurika n’ahazaza hayo kugira ngo bigerweho, ni ngombwa kwizera ko ibi bigega bicunzwe neza. Turishimara kandi ko ibihugu bifite ibi bigega bigenda byiyongera, tuboneyeho guha ikaze tunashimira igihugu cya Ethiopia n’Ibirwa bya Maurice. Nimureke dukorere hamwe ku nyungu z’Abanyafurika ubwabo”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yavuze ko mu mafaranga cyatangiranye cyagiye kiyakoresha ibindi bikorwa byunguka, birimo ishoramari mu bindi bigo.

Umuyobozi mukuru w’ikigega agaciro development fund, Gilbert Nyatanyi

Imibare irerekana ko mu myaka irenga 10 ishize hashyizweho Agaciro Development Fund, iki kigega kimaze kugira umutungo wa Miliyoni 299 z’Amadolari, nyamara cyaratangiranye Miliyari 20 z’Amafranga y’u Rwanda gusa.

71.4% by’umutungo w’iki kigega yashowe mu kugura imigabane mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda no mu karere, 25% yashowe mu mpapuro mpeshamwenda, mu gihe 3.6% ari amafranga ari mu mitungo n’ibikoresho bisanzwe by’iki kigega.

Bimwe mu bigo byashowemo amafaranga n’iki kigega, byiganjemo amabanki, ibigo by’ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubwubatsi, inganda zitandukanye zirimo izitunganya ibyo kurya n’izindi.

Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 iki kigega kizaba gifite umutungo wa Miliyari imwe y’Amadolari, ni ukuvuga asaga Miliyari 1000 y’Amafaranga y’u Rwanda.Ku ruhande rw’Umuyobozi wa ASIF, Obaid Amrane, yashimye u Rwanda kuba rwakiriye iyi nama ndetse ashimangira ko izatanga umusaruro mu iterambere ry’umugabane.

Ati “Nishimiye ibitekerezo byatanzwe kuko bizadufasha kwiyubaka no kwagura imikoranire, no gutera imbere k’umugabane wacu”.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri ikaba ari nabwo bwa mbere ibereye mu Rwanda, yateguwe n’Ikigega Agaciro Development Fund, iri kwigira hamwe ubufatanye bushobora kuzamura iterambere ry’umugabane wa Afurika. Ikigega Agaciro Development Fund kandi nacyo cyizihije imyaka 10 kimaze gishinzwe.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yari muri ibyo biganiro

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Buhinde: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora

Ku wa 04 Nyakanga 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yizihije ku nshuro ya 29 umunsi Mukuru wo Kwibohora. Ni ibirori byitabiriwe n’abasaga 600 barimo Abayobozi Bakuru muri Leta y’u Buhinde, abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde basaga 140, Abashoramari mu nzego zitandukanye, ndetse n’Abanyarwanda baba mu Buhinde. Ni ibirori byaranzwe n’imbwirwaruhame zitandukanye ku mateka yo Kwibohora, umubano w’u Rwanda n’u Buhinde, iterambere n’ubukerarugendo mu Rwanda, ndetse n’amahirwe rutanga mu rwego […]

todayJuly 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%