Inkuru Nyamukuru

Abayobozi b’Intara n’Uturere basabwe gutanga serivise nziza ku baturage

todayJuly 10, 2023

Background
share close

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Wellars Gasamagera kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Nyakanga 2023 yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’uturere n’intara, Abakomiseri n’abandi banyamuryango baturutse mu nzego zitandukanye, abasaba kwimakaza gutanga serivise nziza ku baturage bayobora.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera aganira n’abitabiriye inama

Ibi Gasamagera yabigarutseho mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango, igamije kurebera hamwe uburyo bwo kunoza no guhuza imikorere muri serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze.

Ati “Guha serivisi nziza abaturage yakabaye ari inshingano ya mbere kuri buri muyobozi”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera avuga ko serivisi nziza iri mu biza ku isonga mu nshingano za buri muyobozi, kandi ko guha serivisi nziza abaturage ubundi yakabaye ari n’inshingano ya mbere kuri buri muyobozi.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Consolée Uwimana yavuze ko umuyobozi mwiza akwiye guhora yisuzuma kugira ngo arebe niba yuzuza inshingano.
Ati “Abayobozi twese dukwiye kurazwa ishinga no kuzamura imibereho myiza y’abo tuyobora. Ariko nubwo hari byinshi byagezweho ntitwakwirengagiza ko inzira ikiri ndende”.

Vice Chairperson wa FPR, Consolee Uwimana yibukije abayobozi guhora bisuzuma

Uwimana yakebuye abayobozi bitwaza ko bategereje guhabwa umurongo ngo babone kuzuza inshingano, avuga ko umurongo ukwiye gutangwa n’ufite inshingano mbere y’uko bikorwa n’undi uwo ariwe wese.

Umuryango FPR Inkotanyi ufite intego z’ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere. Zimwe mu ntego z’umuryang FPR Inkotanyi zigamije kuvana umunyarwanda wese ku ngoyi y’ubujiji, ubukene, amacakubiri n’ubutegetsi bw’igitugu ngo yishyire yizane mu bumwe, Demokarasi n’amajyambere.

Imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi ikubiye mu ngingo z’ingenzi zirimo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda , Kubumbatira ubusugire bw’lgihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi , Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’lgihugu, guca ruswa, gutonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’lgihugu, kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abayobozi basabwe gukomeza kwimakaza amwe mu mahame agize umuryango FPR Inkotanyi cyane cyane bibanda ku nyungu z’umuturage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Diamond Platnumz yahishuye ko yiteguye kwibaruka umwana wa Gatanu

Umuhanzi Diamond Platnumz usanzwe ufite abana bane ku bagore batandatukanye, yatunguye abakunzi be ubwo yabateguzaga ko muri Mutarama umwaka utaha azibaruka Umwana wa Gatanu. Diamond Platnumz na Zuchu Uyu mugabo usanzwe ari boss w’inzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi, yatunguye abakunzi be mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye. Diamond Platnumz n’ubwo atigeze ahishura amazina y’uzamubarira uwo mwana, amakuru yahise atangira gucicikana avuga ko uwo mwana yaba agiye kubyarwa na Zuchu […]

todayJuly 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%