Inkuru Nyamukuru

Amerika yahitanye Usamah al-Muhajir, umuyobozi wa Leta ya Kiyisilamu

todayJuly 10, 2023

Background
share close

Ibitero by’intege z’intambara za Leta zunze ubumwe z’Amerika byahitanye umuyobozi wa Leta ya Kiyisilamu mu burasirazuba bwa Siriya.

Gen Michael watangaje iby’urupfu rwa Usamah al-Muhajir

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika ku cyumweru.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika ryavuze ko igitero cyahitanye Usamah al-Muhajir cyagabwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Gen. Michael Kurilla umuyobozi mukuru mu gisirikare cy’Amerika yagize ati: “twabisobanuye neza ko twiyemeje gutsinda leta ya Kiyisilamu muri aka karere”. Yavuze ko uyu mutwe uhangayikishije aka karere n’ahandi hose ku isi.

Itangazo ryavuze iby’urupfu rwa Usamah al-Muhajir ryakomeje rivuga ko Amerika izakomeza ibikorwa byo kurwanya umutwe wa leta ya kiyisilamu ifatanyije n’ibihugu bya Iraq na Siriya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, byibanze ku guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Bahamas. Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Bahamas, aho yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge. Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Philip Davis, mu biganiro byabereye mu murwa wa Nassau, biyemeje gushimangira ubufatanye hashingiwe ku mubano usanzwe uri hagati y’ibihugu […]

todayJuly 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%