Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Victor mbaoma w’imyaka 26 yamaze gusinyira ikipe ya APR FC aho yasinyiye iyi kipe amazeserano y’imyaka 2.
Victor mbaoma w’imyaka 26 yamaze gusinyira ikipe ya APR FC
Uyu mukinnyi wagiye anyura mu makipe atandukanye nka Enyimba, USM Alger n’andi menshi aje gufasha APR FC gukomeza kwitwara neza mu mikino itandukanye dore ko izanahagararira igihugu mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.
Ni mugihe Mugisha Gilbert ukina asatira anyuze ku mpande ku cyumweru yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Mugisha Gilbert akaba ari umukinnyi wafashije ikipe ya APR F.C kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022/2023 byayihaye amahirwe yo kuzakina imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League.
Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka doreko iheruka gusinyisha abandi banyamahanga barimo Pavelh Ndzila umunyezamu ukomoka mu gihugu cy’u Congo Brazaville wasinye amasezerano y’imyaka 2, Taddeo Lwanga umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu ya Uganda.
Hari kandi Ndikumana Danny ukina mu b’imbere nka rutahizamu, uyu akaba yari aherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy’u Burundi ndetse kandi n’Umurundi Nshimirimana Ismael Picu warumaze gutandukana na Kiyovu Sports.
Kugeza ubu APR F.C ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona biyihesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Pavelh Ndzila umunyezamu ukomoka mu gihugu cy’u Congo BrazavilleTaddeo Lwanga umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu ya UgandaNdikumana Danny
Post comments (0)