Ministeri y’itangazamakuru muri Siriya yambuye igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu, nyuma yo kugishinja kubogama no gutangaza amakuru y’impuha.
Itangazo ryambura BBC uburenganzira bwo gukorera muri Siriya rije nyuma y’uko televiziyo ya BBC ishyize ahagaragara ikiganiro cyakozwe mu buryo bw’iperereza cyerekana ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri icyo gihugu.
Icyo kiganiro kigaragaza isano abari muri ubu bucuruzi bubarirwa muri za miliyari z’amadolari bafitanye n’igisirikare cya Siriya n’umuryango wa Perezida Bashar Assad.
Ministeri y’itangazamakuru yavuze ko icyemezo cyo kwambura BBC uruhushya rwo gukorera muri icyo gihugu kije nyuma y’uko bayihanije inshuro zirenze imwe bavuga ko amakuru yayo ayobya rubanda kandi ishingira ku buhamya butangwa n’abo Siriya yita ‘abakora iterabwobwa n’abanzi bayo’.
Ubucuruzi butemewe bw’ibiyobyabwenge cyane cyane ubw’ibinini byitwa Captagon bifasha abantu kudasinzira cyangwa ngo bahondobere, bwashinze imizi muri Siriya muri iyi myaka.
N’ubwo abahanga bavuga ko ari uburyo bwo kwinjiriza igihugu amadevize yo kuzahura ubukungu bwacyo bwashegeshwe n’ibihano byafatiwe ubutegetsi, ubu bucuruzi bumaze kugera no mu bihugu bituranye nka Arabiya Saoudite n’ibyo mu kigobe cy’Abarabu.
Post comments (0)