Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, byibanze ku guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na Bahamas.
Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Bahamas, aho yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge.
Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Philip Davis, mu biganiro byabereye mu murwa wa Nassau, biyemeje gushimangira ubufatanye hashingiwe ku mubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu kandi yakeje Minisitiri Philip Davis, ku bwa yubile y’imyaka 50 igihugu cya Bahamas kimaze kibonye ubwigenge, ndetse amushimira no kuba yarasuye u Rwanda ubwo yitabiraga Inama ya CHOGM, yabereye mu Rwanda muri Kamena umwaka ushize.
Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri uru ruzinduko, harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh na Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete.
Mu birori by’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Bahamas, Perezida Kagame yahawe umudari w’icyubahiro uzwi nka “Order of Excellence” ku bw’ubucuti afitanye n’iki gihugu n’abaturage bacyo.
Yawushyikirijwe na Guverineri Mukuru w’iki gihugu, Sir Cornelius Smith na Minisitiri w’Intebe, Philip Davis.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri wa Bahamas, ari na we uhagarariye Umwami Charles III w’u Bwongereza muri icyo gihugu, Colonelius Smith, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.
Igihugu cya Bahamas, cyabonye ubwigenge tariki 10 Nyakanga 1973, nyuma yo kumara imyaka amagana gikoronijwe n’abongereza kuva 1748.
Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu bihugu bya Karayibe, aho aheruka kwitabira inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe (Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM.
Perezida Paul Kagame yambitswe Umudali w’Icyubahiro muri Bahamas uzwi nka “Order of Excellence”
Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Victor mbaoma w’imyaka 26 yamaze gusinyira ikipe ya APR FC aho yasinyiye iyi kipe amazeserano y’imyaka 2. Victor mbaoma w’imyaka 26 yamaze gusinyira ikipe ya APR FC Uyu mukinnyi wagiye anyura mu makipe atandukanye nka Enyimba, USM Alger n’andi menshi aje gufasha APR FC gukomeza kwitwara neza mu mikino itandukanye dore ko izanahagararira igihugu mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League. Ni mugihe Mugisha […]
Post comments (0)