Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe litiro hafi ibihumbi 8 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

todayJuly 13, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yangirije mu ruhame litiro 7920 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Burera na Gisagara.

Muri zo litiro 920 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya ‘Nyirantare’ zafatiwe mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save no mu kagari ka Gisagara mu murenge wa Ndora kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga, nyuma y’uko ku wa Kabiri hari haraye hangijwe litiro ibihumbi 7 zafatiwe mu kagari ka Gafumba ko mu murenge wa Kigarama mu Karere ka Burera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko kugira ngo izi nzoga zifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu kagari ka Gafumba nibo batanze amakuru ko hari abantu babiri bakorera mu ngo zabo inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bakaziranguza mu duce dutandukanye kandi ko ziri mu biteza umutekano mucye. Hateguwe ibikorwa byo kubafata, abapolisi bagezeyo bahasanga ingunguru zirimo litiro z’inzoga z’inkorano zigera ku bihumbi 7, nyuma y’uko ba nyirazo bahise batoroka bakibabona.”

Ni mu gihe abantu babiri bafatiwe mu Karere ka Gisagara mu gitondo ku wa Gatatu, bari bafite litiro 920 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Nyirantare nyuma y’uko bagenzi babo bacitse bakiruka, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

SP Mwiseneza yasobanuye ko akenshi abakora izi nzoga bazengera mu ngo zabo aho batuye, akaba ari naho bazicururiza rwihishwa. 

Yagaragaje ko kimwe n’ibindi biyobyabwenge, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge ziri mu bituma ibyaha byiyongera kuko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano.

SP Mwiseneza yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage muri rusange kwirinda kunywa inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge ahubwo bagatungira agatoki inzego z’umutekano abakomeza gushakira amaramuko mu kwangiza ubuzima bw’abantu bazibagurisha n’abishora mu bindi byaha bitandukanye.

Inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

 Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu mwaka wa 2025 u Rwanda ruzaba rwujuje ibigega by’ububiko bwa Gaz

U Rwanda rurimo kubaka ibigega bya gaz yo gutekesha biherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bizaba bifite ubushobozi bwo guhunikwamo litiro miliyoni 17 n’ibihumbi 100 bya gaz. Kugira ibigega bya Gaz bizafasha kugabanya ibiciro n’umubare munini w’abacana inkwi n’amakara ugabanuke Gashumba Jean, uhagarariye kompanyi MM and Rjd ishyira mu bikorwa uyu mushinga, avuga ko imirimo yo kubaka ibi bigega ugomba kurangira muri 2025 […]

todayJuly 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%