Ku wa Kane, tariki ya 13 Nyakanga 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 06 Kamena 2023.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amavugururwa y’ingenzi ateganyijwe mu rwego rw’ubuzima.
• Umushinga w’itegeko ryerekeye amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira mu Gihugu n’ay’amadosiye yabo.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika y’u Bufaransa yo kuvanaho gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ryo kutishyura umusoro n’inyerezwa ry’umusoro, yashyiriweho umukono i Paris mu Bufaransa.
• Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga ylterambere/Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano y’inyongera ya kabiri igenewe umushinga wo gutunganya imihanda y’ubuhahirane bw’icyaro, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo igenewe gahunda y’u Rwanda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika Rwanda n’Ikigega cya Saudi-Arabiya Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe gukwirakwiza amashanyarazi mu turere tumwe tw’igihugu, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku Masezerano ya Dakar avuguruye yerekeye Umuryango ushinzwe Umutekano w’Imikoreshereze y’ikirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) yemerejwe i Ouagadougou muri Burkina Faso, ashyirirwaho umukono i Librevelle muri Repubulika ya Gabon.
• Madamu Nicol Adamcova, Ambasaderi wa Repubulika ya Czech mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
• Maj. Gen. Ramson Godwim Mwasaika, High Commissioner wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, afite icyicaro i Kigali.
• Madame Jenny Isabella Da Rin, High Commissioner wa Australia mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
• Bwana Soumaila Sawed, Ambasaderi wa Repubulika ya Guinea mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali. 7. Inama y’Abaminisitiri yashyize Bwana Itzhak Fisher mu mwanya wa Perezida wInama y’Ubutegetsi y’ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda.
8. Mu bindi:
• Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 20 Nyakanga 2023, mu Rwanda hateganyijwe Inama Mpuzamahanga igamije kwiga ku iterambere ry’umugore n’umukobwa (Women Deliver Conference).
– Guhera ku itariki ya 14 kugeza ku ya 24 Kanama 2023, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera hateganyijwe icyiciro cya 13 cyltorero Indangamirwa.
– Umuganura wo muri uyu mwaka wa 2023 uteganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2023. Mu rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Rutsiro.
• Minisitiri vv’Ubutegetsi bwIgihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 20 Nyakanga 2023 i Mutobo mu Karere ka Musanze hateganyijwe umuhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
• Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2023 ku Mulindi mu Karere ka Gasabo hateganyijwe Imurikabikorwa ry’ubuhinzi.
• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, hateganyijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.
• Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikorwa bya siporo biteganyijwe kubera mu Rwanda n’ibyo u Rwanda ruzitabira mu mahanga.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yangirije mu ruhame litiro 7920 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Burera na Gisagara. Muri zo litiro 920 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya ‘Nyirantare’ zafatiwe mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save no mu kagari ka Gisagara mu murenge wa Ndora kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga, nyuma y’uko ku wa Kabiri […]
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
Post comments (0)