Inkuru Nyamukuru

Kenya: Hatangiye indi myigaragambyo ikomeye yo kwamagana izamuka ry’imisoro

todayJuly 19, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa Gatatu abigaragambyaga bagera mu ijana bateye polisi amabuye mu bice byegereye umujyi wa Nairobi, ubwo bari batangiye iminsi itatu y’imyigaragambyo yamagana ubuzima buhenze n’izamuka ry’imisoro muri Kenya.

Abari mu muri iyo myigaragambyo batwitse imipira y’imodoka mu bice bya Kibera, aho bakunze guhanganira n’abacunga umutekano. Bahahuriye n’urufaya rw’ibyuka biryana mu maso batewemo na polisi.

Mu mujyi rwagati nta n’inyoni yahatambaga. Amaduka menshi yari afunze kandi polisi yashyizeho ahasuzumirwa ibyangombwa ku berekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru The Nation cyatangaje ko polisi yataye muri yombi abakekwaho ibyaha muri iyo myigaragambyo i Homa Bay mu burengerazuba bw’igihugu.

Mu byiciro bibiri by’imyigaragambyo byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, habayemo urugomo, ubwo polisi yabamishagamo ibyuka biryana mu maso ikananyuzamo ikarasa amasasu mazima mu mbaga yari iteranye. Icyo gihe abantu batari munsi ya 15 barishwe kandi amagana batawe muri yombi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya batumije imyigaragambyo, ku ruhande rumwe bitewe n’izamurwa ry’imisoro ryemejwe mu kwezi gushize na guverinema ya Perezida William Ruto watowe mu kwezi kwa munani gushize. Yarahiriye guharanira inyungu z’abakene, ariko yisanze ibiciro by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buzima, birimo gutumbagira ku buyobozi bwe.

Za kiriziya n’imiryango itagengwa na leta basabye William Ruto na Raila Odinga, bahanganye, gukemura ibibatandukanya binyuze mu biganiro no guhagarika imyigaragambyo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyemeye gufatanya n’u Rwanda gusana ibyangijwe n’ibiza

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye intumwa z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bwari busanzweho, banaganira uko iki kigega kizunganira u Rwanda mu gusana ibyangijwe n’ibiza. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aganira n’abayobozi muri IMF Mu biganiro bagiranye, barebeye hamwe uko ubukungu bw’Igihugu bwifashe ndetse n’aho bwakomwe mu nkokora, biturutse cyane cyane ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ibi biganiro byabaye ku mugoroba tariki […]

todayJuly 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%