Inkuru Nyamukuru

Zigama CSS yungutse Miliyari 22.8Frw mu 2022

todayJuly 19, 2023

Background
share close

Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS), cyatangaje ko cyungutse angana na Miliyari 22.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022, akaba yariyongereye avuye kuri Miliyari 17.7Frw y’inyungu rusange mu 2021.

Byatangajwe ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, mu nama y’Inteko Rusange yateranga ku nshuro ya 38, yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda.

Iyi nteko rusange yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt .Gen. Mubarakh Muganga.

Harimo kandi n’abandi bayobozi b’amashami ya RDF, abakuriye inzego z’umutekano ndetse n’itsinda ryatoranyijwe rihagarariye abanyamuryango.

Dr. James Ndahiro, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS, yavuze ko inteko rusange yishimiye ko 97% by’abanyamuryango babona serivisi, bifashishije ikoranabuhanga bikabarinda gutonda imirongo kuri banki.

Yagize ati “Dukomeje gushyira imbere serivisi zinoze z’ikoranabuhanga muri banki yacu, mu gufasha abanyamuryango kubona serivisi zitandukanye, bakoresheje telefoni zabo ngendanwa.”

Yakomeje agira ati “Iyi nama yasuzumye uburyo bwo kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango bakiri bato muri banki. Hashyizweho komite yahawe inshingano zo gutanga raporo mu gihe cy’ukwezi kumwe, igaragaza ingamba zikwiye gufatwa mu guteza imbere imibereho yabo.”

Zigama CSS ni banki ihuriweho cyane n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda, Urwego rushinzwe Igorora, Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ramaphoza yavuze ko guta muri yombi Vladimir Putin ari ‘ugushoza intambara’

Perezida w'Afurika y'Epfo avuga ko kugerageza uko ari ko kose guta muri yombi Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ubwo azaba asuye icyo gihugu, kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya. Cyril Ramaphosa yavuze ayo magambo mugihe habura ibyumweru bike ngo i Johannesburg habere inama mpuzamahanga, yatumiwemo na Perezida w'u Burusiya. Ariko mu gihe Putin yaba avuye ku butaka bw'u Burusiya, bivuze ko inyandiko yo kumuta muri yombi yashyiriweho n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI […]

todayJuly 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%