Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abana 10 barohamye muri Nyabarongo bashyinguwe

todayJuly 20, 2023

Background
share close

Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023, bashyinguwe mu cyubahiro, nyuma y’iminsi ibiri bashakishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba imiryango yabuze ababo yabashije kubashyingura mu cyubahiro, byatumye nibura biyumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye.

Agira ati “Ababuze abana babo bakekaga ko batazanabona imibiri yabo, ariko kuba ubuyobozi bwabafashije gushakisha ikaboneka, babonye ko tubari hafi banarushaho kugarura akabaraga n’ubwo abagiye batagaruka, ariko ababyeyi babo bashimiye ubuyobozi ko bwabafashije gushyingura mu cyubahiro”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwihanangirije RDC ku rwitwazo igaragaza rwo gushoza intambara

Guverinoma y’u Rwanda yanenze ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwasohoye itangazo ryibasira u Rwanda ari na ko rikongeza ikibatsi cy’umwuka mubi urangwa hagati y’ibihugu byombi, rishingiye ku makuru y’ibinyoma. Ku wa 19 Nyakanga ni bwo itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC Maj. Gen. Ekengé Bomousa Efomi Sylvain, ryasohotse rishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) gutangaza ko zigiye kwinjira ku butaka bwa RDC. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo za […]

todayJuly 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%