Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umushoferi yarokotse impanuka y’ikamyo

todayJuly 20, 2023

Background
share close

Mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, umushoferi yarokotse impanuka aho ikamyo yari atwaye yabuze feri igwa mu muganda Musanze-Busogo.

Umunyamabanga nshingwabiikorwa w’umurenge wa Busogo, Ndayambaje Kalima Augustin yabwiye Kigali Today ko, iyo kamyo ikimara kugwa, habayeho ubutabazi bwihuse mu kurengera ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye aho k’ubw’amahirwe yayivuyemo ari muzima.

Ati “Iyo kamyo ikimara kugwa mu muhanda, twegereye umushoferi atubwira ko yabuze feri, aho zari zacitse mu gihe akirwana nayo ihirima mu muhanda, umushoferi ni muzima nta kibazo na kimwe yagize”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa UN Women yasobanuriwe imikorere ya ‘Isange One Stop Center’

Umuyobozi wa UN Women, Sima Sami Bahous, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Women Deliver, ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, yasuye ibikorwa bya Isange One Stop Center ku Kacyiru. Umuyobozi wa UN Women yasobanuriwe imikorere ya ‘Isange One Stop Center’ Sima Sami yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku bw’umuhate adahwema gushyira mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa […]

todayJuly 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%