Guverinoma y’u Rwanda yanenze ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwasohoye itangazo ryibasira u Rwanda ari na ko rikongeza ikibatsi cy’umwuka mubi urangwa hagati y’ibihugu byombi, rishingiye ku makuru y’ibinyoma.
Ku wa 19 Nyakanga ni bwo itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC Maj. Gen. Ekengé Bomousa Efomi Sylvain, ryasohotse rishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) gutangaza ko zigiye kwinjira ku butaka bwa RDC.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo za DRC (FARDC) rivuga ko risubiza iryatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 18 Nyakanga, kandi ritarigeze ritangwa nta n’iryigeze ribaho.
Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko ibi FARDC ivuga ari urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Rikomeza rivuga ko nk’uko byakomeje gushimangirwa, u Rwanda ruzakomeza gukora ibikorwa bigamije kurinda ubusugire bwarwo ku butaka no mu kirere, kandi ruzahangana n’icyo ari cyo cyose cyaterwa n’intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC.
RDC imaze igihe ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu gihe u Rwanda rubihakana rukavuga ko ari ibibazo byayo bwite idashaka gukemura ahubwo ikarubyegekaho.
Kuri uyu wa Gatatu abigaragambyaga bagera mu ijana bateye polisi amabuye mu bice byegereye umujyi wa Nairobi, ubwo bari batangiye iminsi itatu y’imyigaragambyo yamagana ubuzima buhenze n’izamuka ry’imisoro muri Kenya. Abari mu muri iyo myigaragambyo batwitse imipira y’imodoka mu bice bya Kibera, aho bakunze guhanganira n’abacunga umutekano. Bahahuriye n’urufaya rw’ibyuka biryana mu maso batewemo na polisi. Mu mujyi rwagati nta n’inyoni yahatambaga. Amaduka menshi yari afunze kandi polisi yashyizeho ahasuzumirwa […]
Post comments (0)