Umuyobozi wa UN Women, Sima Sami Bahous, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Women Deliver, ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, yasuye ibikorwa bya Isange One Stop Center ku Kacyiru.
Sima Sami yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku bw’umuhate adahwema gushyira mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, abakobwa n’abana.
Ati “Ndashaka gushima by’umwihariko ubuyobozi bw’iki gihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame, ngashimira kandi Madamu Jeannette Kagame, ku bw’ubushake bakomeje kugaragaza mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko rikorerwa abana. Ibyo tubonye kuri iki kigo gifasha abahuye n’ihohoterwa ni ibyo kwishimira cyane, kubera serivisi zikorerwa abagore, abakobwa ndetse n’abana baba bahuye n’ihohoterwa.”
Yagaragaje ko ubu bufatanye buzagera ku musaruro ushimishije mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, ndetse no gufasha u Rwanda kuba urugero rwiza ku bindi bihugu.
Ati “Mu by’ukuri dushimishijwe n’ubu bufatanye hagati y’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza gutera imbere mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no gushakira ubuzima bwiza abagore n’abakobwa, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose. Ibyo tumaze kubona muri iyi minsi tumaze mu nama ya Women Deliver, ni intangarugero ku gihugu cy’u Rwanda ndetse gikwiye kubyishimira kikanabera urugero ibindi bihugu, cyane ku mugabane wa Afurika.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yagaragaje ko mu gihe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridahashyijwe, umuryango n’Igihugu bidashobora gutera imbere.
Minisitiri Bayisenge akomeza agira ati “Ubwacu tujya tubona imibare y’abakorewe ihohoterwa yiyongera tukumva ko byacitse, ariko tubona ko hari n’imbaraga zishyirwamo muri uko kumenyekanisha ko ari icyaha kandi gihanwa. Kuba imibare itari ihari ari myinshi mu gihe cyashize, si uko ihohoterwa ritanagaho, ariko ubu kubera ko serivisi tugenda tuzegereza abaturage tukazijyana kuri Isange no ku bigo nderabuzima abantu barabyumva bagakanguka, bakumva ko ari icyaha kidahishirwa cyakorewe ku bana babo bigatuma n’ibirego bigenda byiyongera.”
Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, yavuze ko urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruhuza ibikorwa byose bya Isange One Stop Center harimo gukurikirana ibyaha, ubufasha mu mategeko, ubuvuzi bakeneye ndetse n’ibijyanye n’ihungabana.
Kalihangabo yagiriye inama abatinda gutanga ibirego ku byaha by’ihohotera abasaba gutinyuka kuko ari icyaha kimwe n’ibindi.
Post comments (0)